Nyagatare: Icyo wabonye ntigikwiye kuguranwa icyo utazi-Abarimu
Kuri uyu wa 01 Kanama 2015, ubwo abasenateri baganiraga n’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo mu Karere ka Nyagatare, abarimu baburiye Abanyarwanda kutagurana icyo batarabona icyo bamaze kwibonera maze bagasimbuza ikipe itsinda kuko bishobora gusubiza inyuma ibyaharaniwe imyaka myinshi.
Mu gihe Umurenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare, nk’umwe mu mirenge yagiyeho nyuma y’1994, nta shuri na rimwe wagiraga ndetse abashatse kwiga bakigira munsi y’ibiti, kuri ubu ngo umaze kugira ibigo 22 by’amashuri abanza na birindwi bw’ayisumbuye.

Abarimu bo muri uwo murenge bagashima by’umwihariko ko barera bigishiriza aheza kandi na bo biga binyuze mu mahugurwa Leta idahwema kubaha. Kuri bo ngo icyo umuntu yabonye ntigikwiye kuguranwa icyo atarabona.
Abarimu bo mu mirenge umunani muri 14 y’Akarere ka Nyagatare bahuriye n’abasenateri mu murenge wa Nyagatare bagiye gutanga ibitekerezo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, mu gihe abandi bo mu mirenge 6 bahuriye n’abadepite mu Murenge wa Rukomo.

Bose basabye izo ntumwa za rubanda kwihutisha gahunda yo kuvugurura iyi ngingo kuko ngo ibikorwa bya Perezida Kagame byivugira.
Ku bijyanye na manda yahabwa, bamwe bifuje ko yayobora imyaka asigaje mu buzima bwe mu gihe hari n’abifuje ko imyaka irindwi ya manda yagabanwa ikaba itanu nk’uko bimeze bindi bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, cyakora ariko Kagame we ngo ntagenerwe igihe.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|