Nyagatare: Ibyuma bisya ngo byabye intandaro y’ibura ry’umuriro

Mu gihe bamwe mu bakoresha umuriro w’amashanyarazi mu Murenge wa Rwimiyaga bavuga ko ubura cyane bitewe n’imashini bita “transformateur” ifite ikibazo, ubuyobozi bwa REG bwo buvuga ko biterwa n’ubwinshi bw’ibyuma bishya imyaka.

Sekidende Wellars, umubaji muri Santere ya Bugaragara mu Murenge wa Rwimiyaga, avuga ko akenshi babura umuriro w’amashanyarazi kandi ahandi uhari bagakerwa ko biterwa na “Transformateur” (icyuma cyongera kikabagabanya umuriro) ngo ifite imbaraga ku buryo umuriro uza ari mwishi yo ikizimya.

Bashinja ingufu nkeya za transformateur gutuma babura umuriro, REG yo ikavuga ko biterwa n'ibyuma bisya byinshi bacomekera kimwe.
Bashinja ingufu nkeya za transformateur gutuma babura umuriro, REG yo ikavuga ko biterwa n’ibyuma bisya byinshi bacomekera kimwe.

Ibi ngo bibagiraho ingaruka kuko batakarizwa icyizere n’abakiriya. Yifuza ko REG yashaka indi “transformateur” kugira ngo bajye babasha kubona umuriro.
Gasinzirwa Justin, Umuyobozi wa REG, Sitasiyo ya Nyagatare, na we yemera ko iyi “transformateur” idafite imbaraga koko ariko na none ibura ry’umuriro muri aka gace ahanini ngo rikaba riterwa n’ibyuma bisya imyaka.

Ngo ubundi bari barumvikanye na banyirabyo kujya basimburanya ibihe byo gukora. Gusa, ngo iyo umuriro wari wabuze ukagaruka bose babicanira rimwe transformateur igacika intege umuriro ukagenda.

Yizeza ariko ko uyu mwaka ushobora kuzarangira iki kibazo gikemutse kuko batumije izindi transformateurs kandi iyohereza umuriro Rwimiyaga yo ngo ikba ari mu zihutirwa cyane.

Rwimiyaga kimwe n’ahandi babonye umuriro w’amashanyarazi muri gahunda yo kuwusaranganya, abaturage bitabiriye kuwubyaza umusaruro ari na yo mpamvu hari ibikorwa byinshi by’ububaji, ubusudizi ndetse n’ibyuma bisya imyaka.

Iyo mirimo rero ngo hari igihe ikenera umuriro mwinshi kandi uwo bahawe ufite ingufu nkeya.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka