Nyagatare: Hatowe abayobozi bashya b’urubyiruko n’abagore bashamikiye kuri FPR
Abagore n’urubyiruko bo mu karere ka Nyagatare batoye ababahagarariye mu rugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko bishamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi. Abatowe bose biyemeje guteza imbere abo bahagarariye no guharanira ko ibyo barayiriye bitasubira inyuma.
Mu matora yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 5 kamena 2015, abayitabiriye bibukijwe ko aya mara areba gusa abanyamuryango ba FPR gusa.

Nta muturage w’undi utari muri uyu muryango cyangwa uri mu rindi shyaka wari wemerewe kuyitabira cyangwa ngo yitiranye abatowe n’abayobozi ba leta, nk’uko byatangajwe na Muganwa Stanley umuhuzabikorwa w’amatora muri FPR ku rwego rw’akarere.
Inzego zatorerwaga ni komite nyobozi y’umuryango ku rwego rw’umudugudu igizwe n’abantu barindwi, urugaga rw’urubyiruko komite y’abantu batatu n’urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR Inkotanyi nabo abantu batatu.
Kabazayire Odette watorewe umwanya w’umunyamabanga, yasobanuye ko gukorera umuryango mu 1988 ari muri Uganda.

Yavuze ko gukunda gahunda z’umuryango byatumye areka ishuri ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu. Yavuye mu gisirikare mu 1997 afite ipeti rya sergeant ubu ni umuturage wa Mirama ya mbere.
Ati “Ibi bikorwa nk’imidugudu, amashanyarazi n’ibindi twarabibwirwaga kera ariko ububiri mu bikorwa. Ndashaje ariko sinakwemera ko ibyo narwaniye byasubira inyuma ndebera.”
Abatowe ku rwego rw’umudugudu bakaba bakomeje ku rwego rw’akagari aho bagomba kwitoramo abandi bakomeza ku rwego rw’umurenge bikazagera ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali. Iyi komite yatowe ikaba ije isimbura isimbura icyuye igihe.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ingufu yakoresheje atabara igihugu cyacu akomeze anazikoreshe mu mwanya yatorewe