Nyagatare: Gushakisha abagwiriwe n’inyubako byarangiye
Ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’inkuta za etage yaguye mu mujyi wa Nyagatare byasojwe ndetse n’umuhanda uca mu mujyi wari wafunzwe n’ibisigazwa by’inzu yaguye ubu wongeye gukoreshwa.
Inzu yahirimye ku mugoroba wa tariki 14/05/2013 yarimo abakozi 36. Abantu batandatu bitabye Imana, 12 baravuwe bahita bataha, 13 baracyavurirwa mu bitaro bya Nyagatare naho abandi batanu boherejwe kuvurirwa mu bitaro bya Fayisal na Kanombe i Kigali.
Ubuyobozi bw’akarere burashimira abagize uruhare mu gutabara abagwiriwe n’iyi nzu barimo abaturage bafatanije n’inzego z’umutekano ndetse n’amasosiyete yatanze ibikoresho byifashishijwe mu gushaka abagiriwe n’inkuta arimo uruganda rukora amakaro rwubatse mu Karere ka Nyagatare na sosiyete Real Constractors.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yagize ati “Ntibyari byoroshye nk’akarere kwifasha mucbutabazi bwari bukenewe byihuse, gusa turashimira inzego zose ndetse n’abaturage badutabaye kuva aya mahano ikimara kuba.”
Harashimirwa kandi ubutabazi bwihuse bwatanzwe n’ibitaro bitandukanye birimo ibya Kiziguro, Rwamagana, n’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Umugenzuzi w’umurimo mu Karere ka Nyagatare, Nkundimana Hobes, we asaba ko mu rwego rwo kurengera abakozi abubaka bose bagomba kuba bafite ubwishingizi.
Yagize ati “Niba hari umuntu wese ugize igitekerezo cyo kubaka, ni ngombwa ko yabanza gutekereza ubuzima bw’abo akoresha akanabashinganisha ndetse agashinganisha n’ibikorwa bye.”

Hateganijwe ko ku bufatanye n’akarere, kuri uyu wa 16/05/2013, ababuze ababo baza gushyingura abitabye Imana.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje pe mbega igihombo ! ubuse byatewe niki ?
Birababaje! gusa turasaba leta ko yajya ikurikirana imyubakire y’ama etaje uko bavanga ciment na fera beto zikoreshwa.
nibyiza rwose kumva aho ubutabazi bugeze iwacu,twese abasomye iyi nkuru turashimira mwese abagize uruhare rwo kwitanga.tunabasaba by’umwihariko abayobozi babishinzwe,rwose gushyiraho itegeko ryo kubakisha ari uko wamaze gufata iyo assurance y’abakozi n’ibikorwa,sinon abantu bubaka bahora kuli risque,rwose mudufasha abakunda igihugu cyacu.izo assurance nizibe itegeko mu byangombwa byo gutangisha inyubako kdi si aho gusa n’