Nyagatare: Guhuza imipaka ngo bizoroshya ubuhahiranire

Abaturage bakoresha umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Nyagatare bavuga ko guhuza imipaka bizagura ubuhahiranire ndetse bikanashimangira ubuvandimwe hagati y’Abanyarwanda n’abanyamahanga bagana u Rwanda.

Musoni Francois atuye mu mudugudu wa Munini akagali ka Kagitumba mu murenge wa Matimba asanga iyagurwa ry’uyu mupaka wa Kagitumba rizatuma umubare w’abawukoreshaga wiyongera. Ibi rero ngo bigomba kujyana n’ibikorwa by’iterambere hafi yawo.

Mwumvaneza Emmanuel uyobora umurenge wa Matimba avuga ko nyuma y’ibikorwa byo kwagura umupaka wa Kagitumba no guhuza imipaka, ngo hazanubakwa amasoko ndetse n’amazu y’ubucuruzi ashobora kuzunganira abacuruzi. Ngo ntibazongera kuvunika bajya kure kuko n’abacuruzi banini bazaba bahakorera.

Imirimo yo kwagura umupaka wa Kagitumba irikomeje.
Imirimo yo kwagura umupaka wa Kagitumba irikomeje.

Uyu muyobozi kandi ashimangira ko uretse ubucuruzi buzaguka ngo ihuzwa ry’imipaka rizanashimangira ubuvandimwe n’ubusabane hagati y’ubuyobozi ndetse n’abaturage muri rusange.

Imirimo yo kwagura umupaka wa Kagitumba yagombaga kurangirana n’ukwezi kwa munani ariko kompanyi ikora iyi mirimo Dongil yo muri Korea ngo yaje kudindiramo kubera ibibazo bitandukanye cyane ibikoresho ariko nanone ngo uyu mwaka ntuzarangira imirimo itararangira.

Mu rwego rwo gushimangira umubano, ubuvandimwe no koroshya imihahiranire hagati y’ibihugu bigize umuryango w’Africa y’uburasirazuba (EAC), ubu imipaka ihuza u Rwanda n’ibi bihugu iragurwa.

Hakurya muri Uganda naho imirimo irakomeje.
Hakurya muri Uganda naho imirimo irakomeje.

Guhuza imipaka bivuze ko kuri buri ruhande hazaba hari abakozi b’ibihugu byombi ku buryo serivice abambuka bakeneye bazajya bazihererwa rimwe. Urugero: Aho umuntu yuzuriza impapuro zimwemerera gusohoka mu Rwanda azajya ahasanga umukozi wa Uganda yuzuze impapuro zimwemerera kwinjira muri icyo gihugu.

Abakoresha umupaka wa Kagitumba ahanini ni Abanyarwanda n’Abagande bakora ubucuruzi kimwe n’abasurana by’ubuvandimwe.

Sebasaza Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka