Nyagatare: Amakimbirane yo mu miryango ngo aragenda agabanuka

Amakimbirane agaragara mungo mukarere ka Nyagatare ngo yaba yaratangiye kugaragara bitewe n’ubuyobozi bukomeje kubigiramo, nk’uko abaturage babushimira uburyo bugerageza kuyakumira.

Mu biganiro abaturage bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano zihakorera, umwaka ushize, hafashwe umwanzuro ko nyuma y’ukwezi kumwe nihatagaragara mu guhindura imyitwarire, hazitabazwa ibihano biteganywa n’amategeko abahohotera abandi bagahanwa.

Muri bi biganiro, imwe mu miryango igaragaramo uko gushyamirana yahawe umwanya igaragaza ihohoterwa bakorerana mu ngo.

Mu buhamya batanze wasangaga bashimangira ko umutekano n’amahoro bibura mu ngo kubera ubusinzi, hakabaho ihohoterwa rishingiye ku mitungo, nk’ubusahuzi by’imyaka iba yarahinzwe bose bafatanyije, kuvutsa abana uburenganzira bwo kwiga no kubaho neza, gukubita no gukomeretsa.

Habaye kandi n’ubujyanama bwatanzwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, Fred Sabiti, yasabye aba baturage gusubiza amaso inyuma mu gihe biteguraga gushakana.

Yababwiye ko bagomba kwigana urukundo bari bafite mu gihe cyo kureshyanya. Ikindi kandi bakajya baharanira kudahungabanya abana babo barabyaranye nk’imbuto yavuye mu rukundo rwabo.

Nyuma y’umwaka umwe gusa hatanzwe iyi mpanuro, Bernaldine Mutwakasuku, umwe mu babyeyi bari barahangayikishijwe n’ikibazo cy’ihohoterwa yakorerwaga n’uwo bashakanye, yemeza byakemutse.
Yagize ati: “Ni ukuri impanuro twahawe n’abayobozi zatugiriye akamaro. Ubu mbanye neza n’umugabo wanjye kandi ntantonganya zikigaragara murugo rwacu.”

George Kamari Bagabo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakirage, yatangaje ko kugeza ubu hari aho usanga aya makimbirane aba yarageragejwe gucyemurirwa mu nzego z’imidugudu ariko bikananirana.

Ayo makimbirane ajya anavamo ubwicanyi hamwe na hamwe usanga ari ibibazo bishingiye kudasaranganya imitungo mu miryango, ubusinzi, ubusambanyi n’ubuharike.

Sabithi atangaza ko usibye kudindira mu iterambere, ingaruka z’uku kutabana neza mu miryango zigaragara ku bana ahanini bakurana ingeso zo guhohotera.

Ikindi usanga aya makimbirane ahenshi ashingiye ku mitungo ari uko kugeza ubu hakiri abagabo n’abagore babana batarasezerana mu mategeko. Ubuyobozi bw’utugari n’imirenge bukaba bwarafashe ingamba zo kongera ubukangurambaga mu baturage bubashishikariza gusezerana imbere y’ubuyobozi.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka