Nyagatare: Abasheshe akanguhe barasabwa guharanira amahoro
Ubwo hizihizwaga y’umunsi w’abasheshe akanguhe, tariki 06/10/2013, abo mu karere ka Nyagatare basabwe kwirinda icyakongera kugarura amacakubiri mu baturage ndetse bakanabisobanurira abo babyaye kubera ko aribo bazi byinshi mu byaranze igihugu cyacu.
Ibi birori byabereye mu murenge wa Mimuri byatangijwe n’imbyino zo hambere, imivugo ndetse no kuvugira inka.
Ku ruhande rw’uhagarariye komite y’abasheshe akanguhe, Nkerabigwi Athanase yavuze ko bishimiye cyane Leta y’ubumwe ndetse anagaragaza ibyo abo basheshe akanguhe bagiye bakora ntibigerweho birimo nk’ubuhinzi bwa kijyambere.
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango bishimiye uyu munsi ndetse banavuga ko bashima kuba ubuyobozi bw’umurenge bufasha kurihira Mituelle abasheshe akanguhe batishoboye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Sabiti Atuhe Fred, yashimiye Leta y’ubumwe kuri gahunda yashyizeho y’abasheshe akanguhe, kuba hariho komite zibarizwa mu mirenge anavuga ko kwigira ari ukwibumbira mu mashyirahamwe , ikindi kandi abasheshakanguhe bagomba kurinda abato icyatuma hongerakubaho amacakubiri.
Uyu munsi usanzwe wizihizwa tariki 1 Ukwakira buri mwaka, mu gihe mu gihugu cyacu wizihijwe uno munsi kubera ibikorwa byari byateganyijwe muri buri murenge nko kububakira , kubahingira n’ibindi bikorwa byafasha abasheshe akanguhe mu buzima barimo.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|