Nyagatare: Abagore basaniye inzu mugenzi wabo utishoboye
Kuri uyu wa 24 Ukwakira, mu muganda wa ba mutima w’urugo, abagore basabwe kwimakaza isuku kuko utayigira adatekereza neza.
Umudugudu wa Nsheke Akagari ka Nsheke Umurenge wa Nyagatare Akarere ka Nyagatare, niho habereye umuganda ku rwego rw’Akarere.

Mbabazi Peace umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyagatare avuga ko uyu muganda wari ugamije gukangurira ababyeyi kugira isuku no gutegura indyo yuzuye.
Ngo ni ishingano y’umubyeyi nka mutima w’urugo kugira ngo umuryango we ugire isuku n’imirire myiza. Ngo utagira isuku ntatekereza. “ Erega utagira isuku ntatekereza.
Yajya mu bantu se agatanga inama? Iyo umuntu afite isuku aba afite ibitekerezo byiza, aba afite ubuzima burambye, nibyo avuga biba bisobanutse.” Mbabazi Peace.
Bamwe mu bagore nabo bemeza ko isuku n’imirire myiza ari inshingano z’abagore. Mukankubana Theresia avuga ko ukurusha umugore akurusha urugo. Ngo umugore mwiza umumenyera ku isuku ye, iy’umugabo n’iy’abana.
Ngo n’ubwo hari ibyo umugore atabasha gukora kubera amikoro akenera ku mugabo we, ariko nanone ngo n’imboga ziraboneka ku buryo abana batarwara indwara z’imirire mibi. Agira ati “ Dodo zirahari, injanga zigura macye, abana ntibarwara.

Cyakora bimwe mu bituma imirire myiza igerwaho hari ubwo hakenerwa amafaranga umugabo atanga.”
Muri uyu muganda, umupfakazi utishoboye Mukakigeri Speciose yasaniwe inzu ndetse iranakurungirwa. Akaba yishimiye inkunga yatewe kuko yashoboraga kuzahura n’imbaragasa no kuba yaciraga mu nzu abahisi n’abagenzi bakagenda bamureba.
SEBASAZA Gasana Emmanuel.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ba mutima wurugo courage kabisa
Umubare wabo benshi mu gihugu uragaragaza ko bafite nimbaraga zo kwiyubakira igihugu