Nyagatare: Abadepite banenze umubare munini ufungiye muri "Transit Center"

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko basuye ikigo kigororerwamo by’igihe gito abakekwaho ibyaha byoroheje (Transit center) mu Karere ka Nyagatare, banenga umubare munini.

Ubwo ku wa Gatatu, tariki 3 Gashyantare 2016, abadepite bari muri Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, bageraga i Nyagatare, basanze iki kiho gifungiyemo abantu 105 barimo umugore umwe.

Abadepite basanze mu kigo kigororerwamo by'agateganyo, hafungiyemo umubare munini.
Abadepite basanze mu kigo kigororerwamo by’agateganyo, hafungiyemo umubare munini.

Muri aba bafunze, benshi bakekwaho ubujura bworoheje no gukoresha ibiyobyabwenge. Muri bo, 37 bategereje kujyanwa Iwawa kuri 15 Gashyantare.

Aba badepite kandi basuye kasho ya Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare ifungiyemo abantu 50.

Depite Mukandera Iphigenie, umwe mu bagize iyi komisiyo avuga ko batunguwe n’umubare munini w’abafungiwe mu kigo kigororerwamo by’agateganyo.

Ati “Ikintu gikomeye twasanze hano muri ‘transit center’, ni benshi cyane. Birasaba ubufatanye n’inzego zose kugera mu miryango kugira ngo ibe ari yo iba irerero rikomeye, abakora ibyaha bagabanuke.”

Ikindi cyatunguye abadepite ni ubukana bw’ibyaha ku bafungiye muri kasho ya Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Depite Mukandera avuga ko ibyaha byinshi babwiwe na ba nyir’ubwite, ari ubwicanyi, gukuramo inda no gucuruza ibiyobyabwenge.

Agira ati “Umugore mutima w’urugo kuba atinyuka kwica umugabo we, undi agakuramo inda ubona asanzwe ari umubyeyi mukuru, birababaje. Ntabwo dukunze kubisanga ahandi.”

Abadepite bifuje ko abimuka babanza kwigishwa, bakamenya aho bagana.
Abadepite bifuje ko abimuka babanza kwigishwa, bakamenya aho bagana.

Mu bibazo bikurura ibyaha byinshi Polisi yabagaragarije, harimo urujya n’uruza rw’abantu baturutse mu turere dutandukanye tugize igihugu.

Baba abafungiye muri kasho ya Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare ndetse no muri Transit Center, ngo 80% ni abaturuka mu tundi turere.

SSpt. Safari Christian uyobora Polisi mu Karere ka Nyagatare, yabwiye abadepite ko abenshi bimukira i Nyagatare, baza baragurishije imitungo yabo, bahagera bagasanga ntibashobora kubonamo ubundi butaka, bityo bakishora mu gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa bakiba.

Ku rundi ruhande ariko, abadepite bashimishijwe n’uko kasho yaguwe ikaba ngari ku buryo uhafungiye abona ubuhumekero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ningombwa kuko hariya ntamategeko bakoresha nawe se ngo ugiranye ikibazo n umupolisi cg undi ufite umupolisi baziranye n uguhita witwa inzererezi. har umupolisi ntavuze amazina we wagirango bamutumye kuhuzuza abantu

kibib yanditse ku itariki ya: 4-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka