Nyabugogo: Nyuma y’imvura nyinshi ubu bugarijwe n’ivumbi
Abatuye n’abakorera mu gace ka Nyabugogo, batangaza ko ubu bahangayikishijwe n’ingaruka ry’ivumbi ridasanzwe ryakurikiye imvura idasanzwe yaguye mu mujyi wa Kigali tariki 23/02/2013.

Mu kugwa kw’iyi mvura, habaye umwuzure aho wasangaga amazi n’ibyondo byinjiye mu mazu y’abantu ndetse n’ahandi hatandukanye.
Ibi byondo byagiye bituruka hirya no hino bizanywe n’iyi mvura, byuzuye mu muhanda nyuma aho bitangiye kumira bikubitana n’ibinyabiziga byinshi ndetse n’abantu batari bake bihinduka ivumbi.

Iyo ugenda muri iyi mihanda ubona abayikoresha bose bagenda bitwikiriye udutambaro ku mitwe abandi bakagerageza kwipfuka ku mazuru bagerageza kurwana ku myanya y’ubuhumekero.
Ubwo twaganiraga n’abaturage batandukanye muri Nyabugogo tariki 25/02/2013, bavuga ko imihanda yose yarimo kaburimbo ubu itakigaragara ko ahubwo higanjemo ivumbi.

Icyakora ubona hari ubutabazi burimo gukorwa bwangu, kuko abashinzwe isuku mu mujyi wa Kigali barimo kurwana n’iki kibazo nubwo nabo usanga bitaboroheye.
Abatuye n’abakorera mu gace ka Nyabugogo bavuga ko basanga hakenewe izindi mbaraga kugirango iyi mihanda itunganywe, maze ubuzima bukomeze nk’uko busanzwe, dore agace ka Nyabugogo kazwiho ibikorwa bitandukanye by’iterambere.

Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
bishobotse hapangwa umuganda rusange ugakorerwa nyabugogo byakwihuta KURUSHAHO
HAKAGOMBYE KUREBWA UKUNTU RIRIYA VUMBI RYARWANYWA MU MAGURU MASHYA KU BUFATANYE BW’UMUJYI WA KIGALI N’ABIKORERA KANDI BIRASHOBOKA CYANE.