Nyabugogo: Kubona imodoka ijya mu ntara byabaye ingorabahizi

Muri gare ya Nyabugogo hagaragaye abantu besnhi berekeza mu turere tunyuranye kwizihiza iminsi mikuru ariko kubona imodoka byababereye ingume.

Buri gihe mu mpera z’umwaka abantu baba bagenda ari benshi, ahanini bava mu mujyi wa Kigali aho baba baraje gushakira amaramuko, berekeza hirya no hino mu gihugu kugira ngo bajye kwizihiriza iminsi mikuru mu miryango yabo.

Abantu muri gare ya Nyabugogo ni uruvunganzoka.
Abantu muri gare ya Nyabugogo ni uruvunganzoka.

Bamwe muri bo baganiriye na Kigali Today mu gitondo cyo kuri uwu wa kane tariki 24 Ukuboza 2015, bavuze ko bageze muri gare basanga amatike ageze mu masaha y’umugoroba.

Uwitwa Nzarora Tasiyani werekezaga mu Ngororero ati “Nageze hano mu gitondo saa mbiri none bampaye itike ya saa munani, ngize ikibazo gikomeye kuko ninagera mu Ngororero nzaba ngifite urundi rugendo rw’amaguru.”

Abatwara abagenzi ngo biyemeje gukora mu buryo budasanzwe.
Abatwara abagenzi ngo biyemeje gukora mu buryo budasanzwe.

Akomeza avuga ko ari bugere iyo ayajya ananiwe kubera kwirirwa ahagaze muri gare, gusa ngo kubera agiye muri Noheli ntacika intege cyane ko ngo bamwiteguye.

Uwimana Christine nawe wari ugiye mu karere ka Rusizi yavuze ko yabonye itike yo mu masaha akuze ariko kandi ngo ntiyareka kugenda kubera iminsi mikuru agiyemo.

Ati “Nageze hano muri gare saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bampa tike ya saa munani n’igice. Abagenzi babaye benshi bidasanzwe kubera kujya kurya Noheli n’ubunani kandi nanjye sinasiba wenda ngereyo bwije.”

Baribaza igihe bari buvire kuri iyi mirongo.
Baribaza igihe bari buvire kuri iyi mirongo.

Umukozi ushinzwe gahunda y’imodoka mu kigo gitwara abagenzi cya Horizon Express, Mwitende Elioti avuga ko bashyizeho ingendo zidasanzwe muri gahunda.

Ati “Kubera abagenzi benshi nta modoka zitinda hano, ahenshi twagabanyije igihe cyabaga hagati y’imodoka n’indi, urugero nka Kigali-Huye zahagurukaga buri minota 30 none twagize buri minota 15 kumwe na Kigali-Nyanza.”

Ibi ngo babikoze kugira ngo barebe ko imirongo miremire y’abagenzi yari iri imbere y’aho bagurira amatike yagabanuka ndetse bakaba banagera iyo bajya hakibona.

Ijoro ryarinze rigwa abantu bakiri benshi.
Ijoro ryarinze rigwa abantu bakiri benshi.

Mu ma saa yine za mu gitondo ama "agences" amwe n’amwe atwara abagenzi mu ngendo ndende nka kigali-Rusizi na Kigali-Rusumo, bari batangiye gutanga amatike y’umunsi ukurikiyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gare yanyabugogo

Regis yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

arko onatracom bus zagiye he koko???

sesebasi yanditse ku itariki ya: 25-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka