Nyabugogo: Hatahuwe imibiri y’abishwe muri Jenoside (Updated)
Ahitwa i Kiruhura mu gace ka Nyabugogo mu mujyi wa Kigali hagaragaye imibiri y’abantu bakekwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi mibiri yagaragaye ubwo abafundi basenyaga inzu ngo hazubakwe indi bagasangamo ibyuma binyuranye, umwe mu bafundi agashaka gucukura ngo abitware azabigurishe, aribwo yaje kugera ku mibiri y’abantu.
Nshimiyimana Hamza, umwe mu baturage Kigali Today yasanze ahabonetse iyi mibiri yavuze ko abafundi basenyaga iyo nyubako bamaze kubona ibyo byuma barataha, umwe muri bo witwa Bugingo Abdou aza guhindukira ngo acukure abivanemo azabigurishe, akomeje gucukura agera ku mibiri y’abantu ahita abimenyesha inzego z’abayobozi aho i Kiruhura.

Iyo mibiri ngo yari igeretseho ibyo byuma ku buryo bigaragara nk’aho abayihashyize bashakaga ko itazaboneka nk’uko Bugingo abitangaza.
Bugingo aragira ati ’’ Ahagana mu Kwezi kwa Kanama muri iyi sambu ya Munyarukina Côme ihagarariwe ubu n’umuhungu we Ngezahayo Emmanuel bahubatse inzu. Ubwo bacukuraga bubaka bageze ku byuma by’imodoka nyir’inzu ahita atubwira ngo aho twe kuhacukura twongere tuhatabe ducukure ahandi. Nyuma y’iminsi itatu iyo nzu yuzuye, baje kuyisenya kuko yari yubatswe bitemewe n’amategeko, nza kugira amatsiko yo kujya kureba bya byuma ngo mbigurishe kuko bijya bigurwa, ariko nshaka no kureba impamvu boss yatubuzaga kuhacukura, nibwo nahuraga niyi mibiri njya kubimenyesha umuyobozi w’umudugudu’’.

Umwe mu baturiye aho Kiruhura yatangaje ko baturanye n’ahahoze za bariyeri mu gihe cya Jenoside, ngo bikaba bishoboka ko iyo mibiri yatahuwe ari iy’abantu biciwe kuri izo bariyeri bakajugunywa aho.
Ngo hari n’ahandi henshi bakeka imibiri y’abishwe icyo gihe kuko kuva Nyabugogo kugera ahitwa Giticyinyoni hari bariyeri nyinshi zicirwagaho abantu bamwe bakajugunywa mu mugezi wa Nyabugogo, abandi bakajugunywa mu gishanga cyo hafi aho.
Umwe mu bataburuwe yamenyekanye, ba nyiri isambu baravugwaho guhisha amakuru kuri iyo mibiri
Misigaro Jean Claude bakunze kwita Mwarimu utuye mu Mudugudu wa Kamatamu mu Kagari ka Kankuba mu Murenge wa Mageragere, aratangaza ko ba nyiri iyi sambu aribo bahishe aho iyo mibiri irimo n’uwa mukuru we witwaga Uzabakiriho Modeste bayikuye aho biciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu igaraje ryabo riherereye mu Kagari ka Nyabugogo bagiye kurisana.
Aragira ati “umuvandimwe wanjye witwaga Uzabakiriho Modeste twari duturanye Kimisagara mu gihe cya Jenoside, aza guhunga ageze ku Giticyinyoni bamugarura mu modoka bamwicira mu igaraje rya nyiri iyi sambu ariwe Munyarukina Côme, bamwicana n’uwitwa Kabuguza n’abandi bantu babiri, tuza kumenya ko babimuriye kiruhura mu isambu ihagarariwe n’umuhungu we Ngezahayo Emmanuel, babajyananye n’ibyuma by’imodoka kugira ngo bisanire igaraje ryabo nyuma ya Jenoside, duhawe amakuru n’abari baturiye aho”.

Misigaro wamenye umubiri w’umuvandimwe we, aremeza ko iyi mibiri ba nyiri iyi sambu bari babizi ko irimo kuko aribo bayimuriye aho kugira ngo bisanire igaraje ryabo, bakaba bari barahishe amakuru kugira ngo hamenyekane aho iri ishyingurwe mu cyubahiro.
Ibi byashimangiwe na Bugingo Abdou wabonye iyi mibiri aho yari ihishe utangaza ko nyuma yo kubimenyesha ubuyobozi yatotejwe n’umuhungu wa Nyiri iyi sambu Ngezahayo Emmanuel yakoreraga ndetse amwirukana no ku kazi.
Aragira ati “Nyuma y’uko ngaragaje iyi mibiri yahishwe aha, Ngezahayo yanyirukanye ku kazi namukoreraga ko kwishyuza amamoto yararaga mu isambu ye nyararira, ubundi akazajya ananteza abashinzwe umutekano bo mu mudugudu bakankubita banyita igisambo, abanyerondo bakankubita, abaturage bakirirwa bannyega banyita igisambo bambwira ko natanze amakuru y’ibitandeba. Mbonye bindenze ndimuka mva aho nari ntuye mu Mudugudu wa Kiruhura, nimukira mu Mudugudu wa Gatare kure y’aho nabaga kugira ngo ndebe ko nagira agahenge”.

Bugingo utangaza ko iryo totezwa rye ryihishwe inyuma na Ngezahayo Emmanuel avuga ko bamutoteza kuko yagaragaje iyo mibiri kandi ba nyiri isambu batarashakaga ko bimenyekana ko mu isambu yabo harimo imibiri yahahishwe.
Bugingo kandi aranishinganisha we n’umuryango we kuko ahamya ko itotezwa rigikomeza, ashingiye ko abanyerondo ngo bigeze kwirukankana umugore we atwite, bamumubaza yitura hasi agira ikibazo mu nda, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yamuteye kwimuka muri uwo mudugudu yabagamo mbere, ubu akaba yaranirukanywe n’abashinzwe umutekano ku iseta yakoreragaho muri uwo mudugudu akazi ke ko kudoda inkweto, bamubwira ko yatanze amakuru y’ibitamureba’’.
Ngezahayo ntiyemeranya n’abavuga ko bimanye amakuru kuri iyo mibiri
Ngezahayo Emmanuel umuhungu wa Nyiri iyi sambu yasanzwemo imibiri aratangaza ko iyi mibiri yamenye ko iri muri iyi sambu abibwiwe na Bugingo wamukoreraga, akaba avuga ko ibyo avuga ko atashakaga ko iyi mibiri imenyekana ari urubwa ari kumutera, amwihimuraho kuko yamwirukanye ku kazi.
Aragira ati “Ibi byose Abdou avuga anshinja ko nahishiriye iyi mibiri ni urubwa ari kuntera, abiterwa n’ ipfunwe ry’uko namwirukanye kubera yarariraga amamoto mu isambu yanjye, buri moto imwishyura amafaranga 200, bwacya akanzanira amafaranga adahwanye n’umubare w’amamoto yaharaye, bituma mwirukana kuko ntari gukomeza kwihanganira umuntu undira amafaranga”.

Ngezahayo akomeza avuga ko koko yabimenyeshejwe na Abdou ko yabonye imibiri mu isambu yabo, maze bakandikira ubuyobozi kugira ngo bukore iperereza itabururwe, ubuyobozi nabwo bugerageza kubaza amakuru y’iyo mibiri ku bahaturiye kuko bo batari bahatuye mu gihe cya Jenoside, abaturage ntihagira utanga amakuru kuri iyo mibiri.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali watahuwemo iyo mibiri, Havuguziga Charles yatangaje ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 20 Jenoside irangiye hakiri abagifite imyumvire mibi yo kwimana amakuru y’ ahajugunywe imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kandi gutanga amakuru nta cyaha kirimo.
Aragira ati “Igituma hakiboneka ibyobo byajugunywemo abantu mu gihe cya Jenoside nyuma y’imyaka 20 irangiye, ni ikibazo cy’abantu batsimbarara bakimana amakuru kuri ibi byobo kandi bigaragara ko abantu babizi ko hari abantu bashyinguwe muri ubu buryo”.

Havuguziga atangaza ko bagiye kongera imbaraga mu gukangurira abaturage ko gutanga amakuru nta cyaha kirimo, babasaba gutanga amakuru y’aho bakeka hose haba hashyinguwe abantu kuri ubu buryo butabahesha icyubahiro dore ko muri aka gace bakeka henshi kuko hari haturiye za bariyeri nyinshi zicirwagaho abantu, kugira ngo bafatanye n’ubuyobozi kubashakisha maze basubizwe icyubahiro bambuwe.
Gahunda yo gukomeza gushakisha iyi mibiri irakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3/12/2014, Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba yakanguriye abaturage kuza kwifatanya na bagenzi babo bayishakisha kuko umugoroba wageze bamaze gukuramo igera kuri ibiri gusa.



Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe abagome baragwira pe . Cyokoze imana izabaza abantu byinshi pe
Yewe abagome baragwira pe . Cyokoze imana izabaza abantu byinshi pe
mana we, aba ni abacu bakomeje kugaragara nta kabuza. sha jenoside yaraduhemukiye gusa, ahu gucukura dusangayo amabuye y’agaciro turasangayo imirambo koko. basi ababishinzwe batube hafi nayo ishyingurwe mu cyubahuro maze turebe ko twaruhuka nibura