Nyabugogo: Bane bahitanywe n’impanuka yatewe n’imvura yaguye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu

Abagore batatu n’umwana umwe nibo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu modoka yaguye muri ruhurura i Nyabugogo, biturutse ku mvura y’amahindu yaguye mu mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 23/02/2013.

Imvura nyinshi yatangiye kugwa ahagana Saa Kumi n’imwe z’umugoroba, izana n’umuyaga n’urubura, ku buryo yujuje ruhurura imanura amazi ava mu bice bya Nyamirambo, Kimisagara no mu mujyi rwagati yarageze i Nyabugogo agahitana byinshi birimo n’imodoka zahitaga.

Ababonye ivatiri y’umukara yiroha muri ruhurura ubwo yambukaga ishaka kugana mu mujyi, bavuga ko amazi yarenze ruhurura akuzura mu mihanda afite imbaraga nyinshi. Bavuga babanje kuburira umwe muri abo bagore wari utwaye imodoka, ariko yica amatwi arikomereza.

Abagore batatu bitabye Imana barohowe mu masaa Tatu z’ijoro, ariko umwana akaba atari yaboneka. Ntabwo abo bantu bose baramenyekana amazina yabo, cyangwa ngo hagire abo mu miryango yabo bigaragaza.

Hari n’indi modoka itaraguyemo umuntu yagaragaye muri iyo ruhurura hepfo y’ahaguye abantu bane. Uretse impanuka z’amamodoka, imvura yaguye kuwa Gatandatu yanangije amazu menshi mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

imana ibahe iruhuko ridashira kandi abakire mubayo birababaje kandi birarenze iyo umunsi wageze nthurenga urwabo niruriya kandi nibyiza ko umuntu yakagobye guhora yejejwe kuko ntawumenya umunsi nisaha

niyonsenga abdul yanditse ku itariki ya: 9-03-2013  →  Musubize

amatwi arimo urupfu ntiyumva

umusore yanditse ku itariki ya: 25-02-2013  →  Musubize

gusa ibintu byinshi biberaho kwigisha cyangwa integuza
duhore turi maso kuko urupfu ruratwegereye cyane kuruta ibintu byose kandi isengesho rikwiriye ni ukwiragiza imana
igihe cyose umuntu asohotse mu rugo.imana yihanganishe abasigaye

M J,D,ARC yanditse ku itariki ya: 24-02-2013  →  Musubize

abo nabo barabanyarwanda nka twe IMANA ibakire mubayo
ministeur ishinzwe gutabara benebo itabarire hafi kimwe nabanyarwanda bafite umutima utabara bite kubabo basigaye

anitha yanditse ku itariki ya: 24-02-2013  →  Musubize

IMANA ibakire . Buriya harageze ngo ubuyozi buce amabuye agaragara hejuru y amazu kdi mbona bishoboka na nyakatsi yaracitse mpanswe amazu yi yinjiza ? ahaaaa

NTEZIMANA Jacques Fulton yanditse ku itariki ya: 24-02-2013  →  Musubize

Ejo habaye ibintu biteye Ubwoba ku buryo uwageraga nyabugogo ndetse nahandi hose ibiti byaguye yagiragango nimperuka yabaye!!!Mana wakire abo babyeyi.ariko dukeneye kumenya namakuru ya taxi bavugaga ko yatwawe niba iyo nkuru ari ukuri.murakoze

Fillette yanditse ku itariki ya: 24-02-2013  →  Musubize

NASABAGA ANYARWANDA BOSE KO BAKWIFATANYA NABABA BAGIZE IBYAGO KUKO TWESE BYAZATUBAHO KUKO NTAWE UTERWA YITEGUYE.IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA.

NGENDAHAYO Vincent yanditse ku itariki ya: 24-02-2013  →  Musubize

Imana ibakire mu bayo, gusa kumvira biruta igitambo. MININFRA n’abandi bireba bafate ingamba.

Patient yanditse ku itariki ya: 24-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka