Nyabugogo: Abakarasi bafashishije utishoboye ibihumbi bisaga 35Frw
Abakarasi bo muri gare ya Nyabugogo bakoze ikigorwa cyo gukusanya amafaranga ibihumbi 35 ngo bagoboke umugore n’amabana be bane batishoboye.
Niragire Valentine, umugore w’imyaka 32, ufite abana bane b’indahekana, bigaragara ko babayeho mu buzima bugoye, avuga ko yari aturutse mri Uganda, aho yabanaga n’umugabo we ariko bakananiranwa, ahitamo kugaruka mu Rwanda.

Uwu muryango w’abantu batanu bageze muri gare ya Nyabugogo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ugushyingo 2015 nta mafaranga bafite, bashonje cyane kandi bagomba kwerekeza i Nyanza kuko ari ho uwu mugore akomoka.
Umugiraneza umwe yabaguriye ibyo kurya maze abakarasi biyemeza kubashakira itike ibageza i Nyanza, ni ko gushyira isahane hasi batangira kunago ibiceri ari ko baririmba bahamagarira n’abandi bantu gutanga ubufasha, birangira habonetse asaga ibihumbi 35, bayaha wa mugore maze babategera imoka.

Niragire avuga ko atashye kubera ubuzima bubi yari abayemo bitewe n’uko umugabo we yamuhozaga ku nkeke.
Yagize ati "Umugabo wanjye yahoraga yasinze, anywa urumogi mbese yarigize ikirahu bigatuma ahora ankubita, mpitamo gufata abana ndaza aho kugira ngo azanyicire i Bugande.”

Niragire wari umaze imyaka itandatu mu mahanga yongeraho ko n’aho agiye nta nzu afite ashyikiramo, ariko ngo yizeye ubufasha bw’abantu b’iwabo dore ko n’aho umugabo we akomoka atakwerekerayo batari kumwe.
Umwe mu bakarasi witabiriye gufasha aba bantu, Baziki Moses, yavuze ko igikorwa bakoze ari icy’ubumuntu.

Ati "Twabonye uwu mubyeyi ababaje kandi twe nk’abakarasi tugira umutima wo gufasha umuntu ufite ikibazo cyane iyo akigiriye hano muri gare, ni yo mpamvu tumushakiye aya mafaranga y’itike ndetse aranasaguye.”
Mugenzi we, Ruti Moise avuga ko barebye ukuntu aba bantu bameze bahita babona ko bafite ibibazo, ngo ni ko guhita batekereza kuri iki gikorwa cy’urukundo kandi ngo si ubwa mbere.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ibahe umugisha
Aba bakarasi Imana izabahe umugisha
Imana ibongerere aho mwakuye
kandi agaciro na kaba nya Rwanda nta wundi