Nyabihu: Yahungutse ayoberwa aho yari azi bitewe no kwihuta kw’iterambere
Abantu 10 bavuka muri Nyabihu barimo n’umusaza Ntebanye w’imyaka 82 bahungutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batangajwe n’iterambere u Rwanda rugezeho, cyakora umusaza Ntebanye we avuga ko bitewe n’imyubakire n’iterambere yasanze mu Rwanda, byatumye ayoberwa n’aho yari azi, yarerewe.
Muho umusaza Ntebaye yayobewe harimo n’ahahoze Komini Nkuri, ubu hakaba ari ku karere ka Nyabihu. Avuga ko yahasize hari amazu make cyane, ayo yibuka ni abiri, iya Komini n’indi nzu. Akimara kuhagera yumiwe abonye amazu menshi amaze kuhagera n’iterambere rihari.

Yongeyeho ko atanamenye no mu mujyi wa Mukamira, ahubwo ko yaharangiwe na bamwe mubo bari bari kumwe, akurikije uko yabonye u Rwanda yagize ati “haratunganye, hari imyubakire myiza, hateye imbere, batwakiriye neza”.
Iradukunda Claudine nawe yatahutse tariki 09/09/2014 bakagera i Nyabihu kuwa 10 Nzeri banyuze muri Nkamira. Avuga ko mu Rwanda ari heza cyane agereranije n’aho yabaga. Yagize ati “bahise batwemerera mitiweli none baziduhaye, banatubwiye ko mu muryango wacu ari amahoro kandi tuzagerayo amahoro, batubwiye ko bazaduha n’inka”.

Aba batahutse bishimiye cyane ko bageze mu Rwanda ariko banasaba ko bafashwa nk’abandi Banyarwanda bakarushaho kwizamura,bakiteza imbere. Abatahutse 10 biyongereye kuri 26 batahutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi kwa Kanama.

Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ikiza nuko yatashye mu gihugu cye guhinduka ho ni ngombwa kuko u Rwanda ntiruhagarara mugutera imbere abashaka ko batazakomeza gusigara inyuma nibagaruke baze tijyane mu iterambere kuko turakataje.