Nyabihu: Yahawe igihembo kubera gukora iby’abandi bagore batitabiriye
Umugore witwa Nizeyimana Odette wo mu karere ka Nyabihu yahawe amafaranga ibihumbi 200 na minisiteri y’umuryango nk’umugore wahize abandi mu kwihangira imirimo no gukora iby’abandi bagore batatinyutse gukora babyita imirimo y’abagabo.
Uyu mugore wahembwe azwiho nk’indashyikirwa mu bikorwa by’ububaji, aho abaza intebe zitandukanye, ameza, n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu nzu.
Iki gihembo akaba yagihawe na Minisiteri y’umuryango mu rwego rwo kumwereka ko yishimiye ibyo akora nk’umugore w’intwari kandi imwifuriza no gukomeza nk’uko uwari uyihagarariye yabitangaje.
Nizeyimana yashyikirijwe iyi sheke n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela, nyuma y’umuganda wakozwe kuri uyu wa 15/10/2012, n’abagore b’akarere ka Nyabihu, umurenge wa Mukamira mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.

Nizeyimana Odette yadutangarije ko yishimiye cyane igihembo yahawe kandi ngo kigiye gutuma arushaho kongera ingufu mu mwuga we, akazanayashora akayabyaza andi menshi akarushaho kwiteza imbere.
Uyu mugore kandi ngo agiye gushishikariza abandi bagore gutinyuka imirimo bita iy’abagabo ndetse akazanabafasha mu kubigisha ku bazamugana mbere bagaragaza ubushake bwo kwiga.
Aragira inama abandi bagore n’abakobwa yo kudatinya kuko imirimo yose umugabo yabasha gukora nabo bayikora. Yongeyeho ko kutitinya ari byo byatumye agera ku rugero agezeho.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
MBASHYIMIYE UBWITANGE MUKUTUGEZAHO AMAKURU YAHATANDUKANYE . NDAKEKA IBITANGAZAMAKURU MU RWANDA BIBIKORA NIBIKE KANDI NISHIMIYE GUSOMA AMAKURU YO MUKARERE KANJYE IMANA IKOMEZE KUBAYOBORA AHERA Week-end nziza