Nyabihu: Umurenge wa Karago wabonye umuyobozi mushya
Karehe Bienfait wari usanzwe ayobora umurenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu niwe wahawe kuyobora umurenge wa Karago wari umaze iminsi udafite umunyamabanga nshingwabikorwa. Azatangira imirimo ye tariki 01/04/2013.
Karehe yavuze ko kuba bamwohereje mu murenge wa Karago ari ukumva ko hari icyo azahakora akawuzamura. Kuri we yumva koko azagikora kandi umurenge ugatera imbere cyane ko uyu murenge,uri inyuma mu karere muri gahunda zitandukanye.
Yongeraho ko ibanga rya mbere azakoresha ari ugufatanya n’inzego z’ubuyobozi ziri i Karago, bagakora ibyo bashinzwe kandi ngo ahari ubushake byose birashoboka.
Ibanga rya kabiri azakoresha ngo ni uko buri wese mu bayobozi azajya abazwa inshingano ze akazikurikirana. Nawe nk’umuyobozi agakurikirana ibyo bikorwa uko bikorwa hirya no hino mu tugari kandi akanabihuza.

Yongeraho ko azereka abaturage ubushake bwo kubakorera, agahanga udushya, hanyuma ibibaye byiza, bacye babyumva bagatuma n’abandi babyumva kuko azibanda ku gukoresha abavuga rikijyana basanzwe babana n’abaturage bamenyeranye, bakazamufasha kumvikanisha zimwe muri gahunda ziteganijwe kandi bakabigiramo uruhare runini.
Hamwe n’izi ngamba zitandukanye azakoresha, Bienfait asanga bitazarenga igihembwe kimwe cyangwa bibiri, uyu murenge udasubiye ku murongo ngo utungane.
Uyu muyobozi mushya w’umurenge wa Karago aje asimbura Uwihanganye Emmanuel uherutse guhagarikwa kuri ako kazi kubera kutuzuza inshingano ze z’akazi nk’uko bikwiye.
Karehe Bienfait yakoreye mu mirenge itandukanye mu karere ka Nyabihu irimo Kabatwa na Rurembo.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nyabihu mwitonde ibyanyu birazwi neza baca umugani ngo indirimbo nyirurugo ateye mwikiriza iyo ibyo mukora bizashyira nakitagira iherezo
Genda Karagutubyariye umuyobozi!!!
kaze neza mu murenge wa karago ubundi mugihe tugezemo abaturage benshi bifuza i terambere na bayobozi basobanutse.babafasha kubagirinama nziza zubaka bityo bakitezimbere bateza imbere ni gihugu muri rusanjye
nagira inama aka karere kureba niba procedures zo kwirukana umukozi zarubahirijwe.other wise psc iramugarura mu gitondo.