Nyabihu: Umugezi wa Giciye watwaraga abantu usigaye ubyara amashanyarazi

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ikora ku mugezi wa Giciye banejejwe no kuba usigaye ubyara amashanyarazi, ubundi warabatwariraga abantu n’imirima.

Umugezi wa Giciye unyura mu Karere ka Nyabihu uvuye muri Ngororero ugakora ku mirenge 5 y’Akarere ka Nyabihu ari yo Muringa, Jomba, Rurembo,Shyira na Rugera.

Umugezi wa Giciye wari uzwiho gutwara abantu n'ubutaka none usigaye ubyazwa amasanyarazi.
Umugezi wa Giciye wari uzwiho gutwara abantu n’ubutaka none usigaye ubyazwa amasanyarazi.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rurembo, hamwe mu hubatswe urugomero rubyara umuriro w’amashanyarazi kuri uyu mugezi, bemeza ko amateka y’uyu mugezi yahindutse kubera imiyoborere myiza.

Mu gihe bari bawuziho gutwara ubuzima bw’abantu bawugwagamo wuzuye ukanangiza imirima y’abaturage kubera isuri watezaga kuri ubu ngo ubahindurira ubuzima kuko wabyajwe umuriro w’amashanyarazi.

Nzabirinda Theogene, umwe mu baturage bo muri Rurembo agira ati “Ni ya miyoborere myiza nyine tuba tuvuga, ubu bwo twabonye n’urugomero hano hepfo ruduha umuriro.

Giciye twari tuyiziho ko itwara abantu gusa,ariko isigaye ari Giciye ibyara umuriro w’amashanyarazi azaducanira kandi dore byatangiye.”

Urugomero rwa Giciye ya mbere rutanga Megawat 4 z'amashanyarazi.
Urugomero rwa Giciye ya mbere rutanga Megawat 4 z’amashanyarazi.

Urugomero rw’amashanyarazi rwubatswe kuri Giciye ya I rutanga Megawati 4 z’umuriro w’amashanyarazi.

Uwizeyimana Emmanuel, Umukozi ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Nyabihu, avuga ko muri uyu mwaka hazubakwaho urundi rwa Megawatt 8 ku bufatanye na Rwanda Mountain Tea.

Safari Viateur

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka