Nyabihu: Ubwuzuzanye ku bashakanye ni intambwe ituma umuryango utera imbere vuba

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore uba buri tariki 8 Werurwe, bamwe mu baturage b’akarere ka Nyabihu bavuga ko umunyarwandakazi yateye imbere kubera ko atakubaho nka mbere aho wasangaga bavuga ko uretse imirimo yo mu rugo nta kindi umugore ashoboye.

Uwitwa Uwamariya we avuga ko yaba umugabo ,yaba umugore bose bashoboye. Ikimenyimenyi, kuri iki gihe ngo nta murimo w’umugore cyangwa w’umugabo ubaho. Mu gihe cyera wasangaga hari imirimo igenewe umugabo hari n’igenewe umugore.

Imirimo itandukanye irimo kuyobora, gutwara imodoka, gukora amashanyarazi, gukanika, kubaka, gusudira n’indi mirimo yaharirwaga abagabo kera, ubu abagore nabo bayikora kandi bakayikora neza.
Ndetse no mu mashuri usanga ab’igitsina gore biga neza bagatsinda mu gihe cyera wasangaga abigaga ari bake.

Nizeyimana Odetta ukora umwuga w'ububaji umwaka ushize yahembwe sheke y'ibihumbi 200 nk'umugore wahize abandi agaragaza ko ashoboye mu karere ka Nyabihu.
Nizeyimana Odetta ukora umwuga w’ububaji umwaka ushize yahembwe sheke y’ibihumbi 200 nk’umugore wahize abandi agaragaza ko ashoboye mu karere ka Nyabihu.

Kubera intambwe y’imyumvire ku bwuzuzanye n’uburinganire yazamutse, ngo buri wese abasha gukora akazi aka n’aka agendeye ku bushobozi afite, hatagize agaharirwa uyu n’uyu. Ibi bituma imiryango myinshi izamuka bitewe n’ubwuzuzanye buba buyiranga, buri wese agaharanira icyateza urugo rwe imbere nk’uko abaturage babivuga.

Iyo myumvire y’uko buri wese ashoboye ituma imiryango izamuka ndetse n’igihugu muri rusange nk’ihuriro ry’imiryango myinshi, kigatera imbere.

Uyu mwaka, kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore bizakorerwa mu midugudu. Uyu munsi ukaba ufite insanganyamatsiko igaruka ku kwigira kubyo twagezeho tugaharanira kwiteza imbere.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuryango n’umutima w’igihugu, iyo ibintu byose bigenda neza muryango itanduknye ubwo nigihugu kiba kimeze neza, duharanira ko imiryango yacu iranga n’ituze ndetse nubworoherane. abagore mbere nambere bakaranzwe no gucisha macye nkuko ari ba mutima wurugo icyo bashaka cyagerwaho murugo.

jean yanditse ku itariki ya: 7-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka