Nyabihu: Intore zirasabwa kwita kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”
Mu gihe kuri uyu wa 09/01/2014 intore ziri ku rugerero mu gihug hose zaganirijwe kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, Komiseri mu komisiyo y’igihugu y’itorero, Josée Twizeyeyezu yasuye izo mu karere ka Nyabihu azishishikariza kwitabira iyo gahunda.
Komiseri Josee yasabye intore kurushaho guha agaciro gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu byo zikora byose kuko Umunyarwanda mwiza ari ukunda igihugu cye akanakora ibishoboka byose ngo gitere imbere.
Uwinema Claudine ni umwe mu ntore zo ku rugerero mu murenge wa Jenda, yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari imwe mu zizafasha mu kubaka igihugu hadashingiwe ku macakubiri, ku bwoko no ku kindi cyose cyatandukanya Abanyarwanda.

Kuri we asanga kuba yaragiyeho ikanashyirwa mu bigomba kwigishwa intore ziri mu itorero, ari ingenzi cyane kuko nk’urubyiruko rugomba kubaka ejo hazaza h’u Rwanda. Ibi kandi bigarukwaho na Ngabo Charles nawe uri ku rugerero mu murenge wa Jenda.
Mu butumwa Komiseri Twizeyeyezu yagejeje kuri izi ntore mu murenge wa Jenda, yavuze ko urugerero rufite akamaro kanini yaba ku ntore ubwazo, ku baturage no ku gihugu muri rusange.
Komiseri Josee yagarutse ku bikorwa bw’urugerero intore zikora, nko gushishikariza abaturage kwimakaza indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda, ibikorwa by’iterambere bikoreshejwe amaboko n’ubukangurambaga nko kubaka uturima tw’igikoni, gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku, kujyana abana mu mashuri, kwitabira ubumenyi ngiro, gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi.

Komiseri Josée asanga bene ibi bikorwa bikorwa binyuze ku rugerero bigira akamaro mu mibereho myiza y’abaturage muri rusange ndetse bikagira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.
Iyi akaba ariyo mpamvu yasabye intore ziri ku rugerero kurangwa n’umuhate mu bikorwa biteganijwe kuzakorwa kuko ugereranije ibikorwa by’iterambere u Rwanda rukeneye kugeraho ndetse n’amikoro igihugu gifite usanga bitazagerwaho.
Akarere ka Nyabihu katoje intore 1430 mu mpera z’umwaka ushize wa 2013. Abitabiriye urugerero icyiciro cya kabiri bagera ku 1410; nk’uko Bakunduseruye Jacqueline,umutahira w’Intore mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
iyogahunda numurongowokurwanya amacakubiri
uru rwanda ruzatezwa imbere n’amaboko y’abanyarwanda cyane urubyiruko kuko nirwo rufite imbaraga. uyu ni umwanya uhawe urubyiruko kugira ngo rugaragaze ko rushoboye.
Iyi gahunda uburyo irimo igenda itanga umusaruro wa mugani w;uyu mukobwa yarakererwe cyane cyane mu rubyiruko,,gusa nanone dufatire aho bigereye..kandi bizatanga umusaruro ndetse byaranawutnze..
Nitube intore dukunde u Rwanda kandi turukorere muri byose!! Intore igombe itoze abandi kuba muri gahunda ya ndi Umunyarwanda!
umunyarwanda aho ari wese agomba kumenyako ndi umunyarwanda ariwo muti twese twari dutegereje ngo tube umwe twabaye mumacakubiri imyaka mirongo , iki nicyo gihe cyacu ngo twiyubake tube umunyarwanda umwe, uwumva neza ndi umunyarwanda abo nako mubyukuri kuva cyera twapfa ubusa, abantu duhuje buri kimwe kweli? iighe niki ngo tunashimire kagame umuyobozi wiki gihugu we ujyega atugezaho gahunda zitangaje kweli, azi icyo nukuri buri munyarwanda ashaka , ndi umunyarwanda buri munyarwanda ayigire indangamuntu ye!