Nyabihu: Imvura yahitanye umuntu n’amazu menshi arasenyuka

Umwana w’imyaka 18 wo mu karere ka Nyabihu yahitanywe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rya tariki 11/04/2012. Iyo mvura yaguye guhera saa tanu z’ijoro igeza hafi saa moya za mu gitondo mu turere twa Nyabihu, Musanze na Rubavu yateye imyuzure yangije amazu 43 n’imyaka.

Imirenge yibasiwe n’iyi mvura mu karere ka Nyabihu ni uwa Karago, Jenda na Bigogwe.

Mu murenge wa Karago hapfuye umuntu w’imyaka 18 witwa Kagiraneza Jimmy mwene Thomas Rwabuhihi na Nyiragato Odette. Amazu agera kuri 43 amaze kugwa naho agera kuri 25 yugarijwe n’amazi nayo ashobora kugwa. Imyaka nk’ibishyimbo n’ibirayi iteye kuri hegitari 14 yatwawe n’amazi. Hari n’ibindi bikorwa remezo byagiye byangizwa.

Amazi yarenze imiferege agera mu mazu y'ubucuruzi
Amazi yarenze imiferege agera mu mazu y’ubucuruzi

Mu murenge wa Mukamira hangiritse cyane mu tugari twa Jaba, Rugeshi, Gasizi, Rubaya na Rurengeri aho amazu agera kuri 7 yasenyutse, amazu 23 akaba yugarijwe nayo agiye kugwa hasi. Ibirayi biteye kuri hegitari 13, ibireti biteye kuri hegitari 2.5 n’ibiti biteye kuri hegitari 4 byangiritse.

Ibikorwa remezo nk’amashuri n’ibigo nderabuzima byagezweho n’iki kiza hirya no hino mu karere ka Nyabihu.

Henshi amazu yarengewe n'amazi arasenyuka
Henshi amazu yarengewe n’amazi arasenyuka

Bimwe mu bikorwa by’ubutabazi byakozwe, harimo kuvana abantu mu mazu kugira ngo hatagira utakariza ubuzima mu nzu, gushakisha imiryango yakwakira abakuwe mu byabo, no gutabara uwahuye n’ibyago agapfusha umwana.

Inzego z'umutekano zakoze igikorwa cy'ubutabazi
Inzego z’umutekano zakoze igikorwa cy’ubutabazi

Abaturage benshi basizwe iheruheru n’ibi biza kuko nta kintu cyo kubatunga bigaragara ko bafite. Abakozi ba Minisiteri ishinzwe Ibiza na Minisiteri y’umutungo kamere bihutiye gusura uturere twa Nyabihu, Musanze na Ruabavu twibasiwe cyane n’iki kiza cy’imvura idasanzwe.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu muryango wa Nyakwigendera turawihanganishije. Ariko abahanga mu bijyanye no kurwanya suri n’imyuzure bashake shake,bavumbure icyakorwa kugira ngo hagaragare umuti urambye w’imyuzure iboneka buri mwaka muri uyu Murenge wa Mukamira na Karago.

Dushimiye uburyo Ingabo z’igihugu, Minisiteri bireba uburyo batabaye abaturage.

ok yanditse ku itariki ya: 12-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka