Nyabihu: Imiryango 31 y’abacitse ku icumu batishoboye yubakiwe amazu
Imiryango 31 y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu karere ka Nyabihu bubakiwe amazu mu mwaka ushize dusoza w’imihigo mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibereho yabo no kubafasha kurushaho kwigira.
Ku kibazo cy’amazu yubatswe mbere akeneye gusanwa, umukozi w’akarere ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze, Vumera Jean Bosco, avuga ko ubuyobozi bwa FARG bwagiranye amasezerano y’imyaka itanu n’Inkeragutabara kugira ngo hazasanwe amazu y’abacitse ku icumu agomba gusanwa mu turere twose.

Uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase, avuga ko imibereho y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye igenda irushaho kuba myiza ugeraranije n’imyaka yashize. Akaba anishimira ibikorwa ubuyobozi na Leta bagenda babakorera.
Yongeraho ko ugereranije n’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga, usanga koko abacitse ku icumu rya Jenoside barushaho kugenda bigira, baharanira ejo hazaza heza.
Uretse amazu 31 yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, indi miryango 28 y’abashigajwe inyuma n’amateka nayo yubakiwe amazu yo guturamo, ikaba yaranayatujwemo.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|