Nyabihu: Hakemuwe ibibazo byagejejwe kuri Perezida na Minisitiri w’Intebe mu nyandiko
Bimwe mu bibazo by’abaturage b’akarere ka Nyabihu byajejejwe kuri Perezida wa Repubulika cyangwa Minisitiri w’intebe mu buryo bw’inyandiko, byakemuriwe muri salle nto y’akarere ka Nyabihu nyirizina na komisiyo yari yoherejwe na Minisitiri w’intebe ngo ibikemure.
Ibibazo byinshi muri byo ahanini byari ibibazo bitakemukiye mu nzego z’ibanze cyangwa se ibyo abaturage batishimiye uko byakemuwe.
Ibyo bibazo ni ibijyanye n’imitungo, amasambu, ubutaka, abatarishyuwe ibyabo byangijwe hakorwa umuhanda Mukamira-Ngororero, ubukode bw’ubutaka ahacukuwe amashyuza na EWSA muri Kabatwa, ibibazo by’abakozi birukanywe ku kazi mu buryo bo bavuga ko budakurikije amategeko n’ibindi.

Mazimpaka Jean Paul, umukozi ukora muri serivise za Minisitiri w’intebe yatangaje ko ibibazo byose by’abaturage komisiyo yari ifite byakurikiranwe bikanasesenguranwa ubushishozi ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere n’abaturage muri rusange.
Mu bibazo 18 byari Bihari, 16 byarakemutse ako kanya byakemuwe naho ibindi bibiri hatangwa inama y’uko byakemuka n’inzira z’uburyo byakemukamo kandi hagenda hashyirwaho n’igihe runaka bigomba kumara.
Mazimpaka yongeraho ko akurikije uburyo ibibazo byari biteye n’uko byasesenguwe ku bufatanye n’inzego zose bireba n’abaturage, hagakorwa ibishoboka byose ngo bikemuke, akaba asanga icyabazanye cyagezweho.
Mazimpaka avuga ko ikiba kigamijwe ari ugukemura ibibazo by’abaturage nta karengane kabayemo. Mu kubikemura bikaba byiza ko babikemurira aho byabereye mu karere, ari nabwo buryo bajemo i Nyabihu.

Nyuma yo gukemura ibi bibazo, abenshi mu bari babifite banyuzwe n’uko byakemuwe abandi bagirwa inama y’izindi nzira banyura ngo ibitakemutse neza bizakemuke, hakaba n’aho ubuyobozi busabwa kuzafasha abaturage b’akarere buyobora mu kugira ngo ibyo bibazo bizakemuke neza.
Umukecuru Kanakuze ufite imyaka ikabakaba 100 yari afite ikibazo kigendanye n’isambu. Nyuma yo kugisesengura kigakemuka,n’akabando ke asohotse n’ibyishimo byinshi yavuze ko anyuzwe n’uko ikibazo yari afite gikemuwe mu gihe yari amaze hafi imyaka 7 agifite kitarabasha gukemuka.Yavuze ko urugendo rwe Yesu yarwumvise kandi amushimira cyane.
Uretse uyu mukecuru, Nyiranzagibwami nawe n’umwe mu bari bafitanye ikibazo n’umwe mu bo mu muryango we, ku bijyanye n’imitungo n’isambu. Yararezwe asaba kuza gusobanura. Nyuma yo gusesengura ikibazo cyabo kigakemurwa, avuga ko yishimiye uko cyakemutse kandi hadakoreshejwe amarangamutima.
Yaba abaturage bakemuriwe ibibazo n’ubuyobozi bw’akarere bashimiye cyane ubuyobozi bw’igihugu, ku bwa Komisiyo yoherejwe ngo ikemure ibibazo byabo.

Sahunkuye Alexandre, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimiye cyane komisiyo yaje kubafasha gukemura ibibazo nk’ibyo anayizeza ko imyanzuro yafashe izashyirwa mu bikorwa kandi ku gihe cyemejwe.
Yanaboneyeho gusaba abaturage bamwe na bamwe kudasimbuka inzego ahubwo ko bazajya babanza bakavuga ikibazo cyabo uhereye hasi cyananirana bakabona kukigeza hejuru kuko hari abagaragayemo batabyubahirije.
Gukemura ibi bibazo byarangiye hafi saa moya z’ijoro kuko hari ibyasabaga ubushishozi bwinshi n’ubusesenguzi bwimbitse. Kuri uyu wa 23 Mata iki gikorwa cyakomereje mu karere ka Musanze.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira abo bayobozi ariko bajye no mu karere ka RUBAVU bakemure ikibazo cy’abaturage bambuwe imirima ya gakando bakayomeka kuli gishwati,kugeza nanubu bakaba batarabona ingurane hashize umwaka kandi barabaruriwe.
Mumbabarire simvugakuriyinkuru ndasaba Kigali today
ngo itubarize ibya Oil na Gas mukiyaga cya Lake Kivu
tumaze igihe kininitutumva aho bigeze.