Nyabihu: Comptable w’umurenge wa Rambura yakubise umwana arapfa

Umwana w’umuhungu witwa Niyitegeka Jean Louis wigaga ku ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 rya Bihira mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu yitabye Imana akubiswe n’umubaruramari (comptable) w’umurenge wa Rambura, Mugabo Simeon.

Ku mugoroba wa tariki 27/02/2012, Niyitegeka yanyuze mu busitani bw’indabo bw’umurenge wa Rambura maze umubarura mari w’uwo murenge amukubita urushyi ku itama ahita yitaba Imana; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyabihu. Ubu Mugabo acumbikiwe kuri Station ya Police ya Nyabihu.

Mu muhango wo gushyingura umurambo wa Niyitegeka wabaye uyu munsi tariki 28/02/2012, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyabihu, Sahunkuye Alexandre, yatangaje ko mu by’ukuri ntacyo Mugabo yapfaga n’uwo mwana kuko atari anamuzi. Nubwo yigaga mu murenge wa Rambura, Niyitegeka w’imyaka 18 akomoka mu murenge wa Karago.

Ntabwo byamenyekanye niba uwo mwana hari indwara yihariye yari arwaye kuko umurambo we utigeze upimwa.

Safari Viateur

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka