Nyabihu: Batandatu bamaze guhitanwa n’ibiza, amazu asaga 100 arugarijwe
Abantu 6 bo mu Karere ka Nyabihu bamaze guhitanwa n’ibiza, amazu asaga 30 yarasenyutse mu gihe arenga 100 yugarijwe n’amazi, muri uku kwezi kwa Mata 2016.
Imirenge ya Jenda, Kabatwa na Mukamira ni yo yibasiwe cyane n’ibiza byatewe n’imvura irimo kugwa muri uku kwezi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Mata, mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Jenda, inzu yagwiriye umubyeyi w’imyaka 27 n’umwana we w’imyaka 2, bahita bapfa.
Mu mudugudu wa Kamatenge, Akagari ka Kareba mu Murenge wa Kabatwa, ho inzu yagwiriye umuhungu w’imyaka 15 ahita apfa ndetse ihitana n’ihene enye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, uretse ubuzima bw’abantu bwahitanywe n’iyi mvura, ngo aho ubuyobozi bwageze, bwabonye amazu asaga 30 yasenyutse n’andi arenga 100 yugarijwe n’imyuzure.

Uwanzwenuwe yongeraho ko hari n’imirima myinshi y’imyaka imaze kwangirika ku buryo ngo habarurwa hegitare zisaga icumi z’imyaka yangijwe n’imvura.
Kuva mu ntangiriro za Mata 2016, muri Nyabihu hakomeje kugwa imvura nyinshi iteza ibiza birimo imyuzure, guhitana abantu, kwica amatungo, gusenya amazu y’abaturage no kwangiza imyaka.
Uretse abo batatu bazize imvura mu ijoro ryo ku wa 20 ushyira uwa 21 Mata, mu minsi mike ishize, undi umwe yakubiswe n’inkuba mu Murenge wa Bigogwe ahita apfa kandi abana babiri batwawe n’amazi.

Kugeza ubu, hari impungenge z’uko ibiza bishobora kuzafata intera irenze iyo biriho kuko bamwe mu batuye Nyabihu bavuga ko mu kwezi kwa Gicurasi, ari bwo hakunda kugwa imvura nyinshi.
Umuyobozi w’aka karere asaba abaturage bafite amazu yugarijwe n’amazi kuyasohokamo kugira ngo ataza kubagwira bigateza ingaruka zikomeye. Cyakora ngo ubuyobozi buracyarimo gushakisha icyakorwa.

Uyu muyobozi avuga ko ibiraro bimwe byarengewe, amazi agatera mu mihanda ndetse n’abaturage bamwe bakaba babuze amacumbi yabo. Asaba Minisiteri ifite imicungire y’ibiza mu nshingano (MIDIMAR) kugira icyo yabafasha mu gukemura ibi bibazo, abibasiwe bakaba bahwabwa ubutabazi bakabona n’amacumbi.
Uwanzwenuwe yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku byangijwe byose kuko agikusanywa no kurinda abana kujya aho imivu itemba cyangwa aharetse amazi kugira ngo atabahitana.

Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
abo mukarere kanyabihu mwihangane cyane kuko iyo tugeze muri ibibihe by’imvura ibintubyose birangirika kandi mugihe Let ikibashakira ubufasha bwihuse mu kumire abana banyu kujya ahabereye ibyo biza, kandi namwe murebe icyo mwakora.urugero muce imyobo ayomazi abe yatemberamo.
murakoze!!!!
Manizabayo Erneste
0727839980
Igitekerezo cyanjye
Reta nirebe ukuntu yafa
sha abobaturajyepe
Birababaje cyane
Nibakomeze kwihangana.
Kwirinda gutsemba amashyamba, gutera ibiti ndetse n’imigwanyasuri biramutse byubahirijwe ibiza bitegwa n’imvura byacogora.