Nyabihu: Amazu y’ubucuruzi ya Mukamira yafunzwe kubera Ibiza bikomoka ku mvura

Ibiza bikomoka ku mvura mu Karere ka Nyabihu muri ibi byumweru bibiri bishize by’ukwazi kwa Mata byangije imyaka y’abaturage, ubusitani bw’akarere ndetse binatuma amazu y’ubucuruzi agera kuri atandatu muri Santire ya Mukamira afunga imiryango.

Amakuru aturuka mu Karere ka Nyabihu avuga ko kugeza ubu ha zirenga 60 z’imyaka y’abaturage muri ako karere mu mirenge ya Mukamira,Shyira,Rugera na Kintobo zimaze kwangirika ndetse n’ikiraro cya Basera ku mbibi z’Umurenge wa Rurembo na Jomba n’icya Gakamba cyerekeza ku Kigo Nderabuzima cya Muringa ngo bikaba byarangijwe n’imvura.

Reba mu mafoto aho Ibiza bigeze Akarere ka Nyabihu

Kubera ibiza amwe mu mazu y'ubucuruzi muri Santire ya Mukamira yafunze imiryango kubera amazi y'imvura ahuzuye.
Kubera ibiza amwe mu mazu y’ubucuruzi muri Santire ya Mukamira yafunze imiryango kubera amazi y’imvura ahuzuye.
Imyaka n'imirima by'abaturage byarangiritse cyane kubera isuri ituruka ku mvura nyinshi.
Imyaka n’imirima by’abaturage byarangiritse cyane kubera isuri ituruka ku mvura nyinshi.
Ikiraro cya Basera cyanyurwagaho na ambulance itwaye abarwayi kwa muganga ndestse n'ibindi binyabiziga bigana mu Murenge wa Rurembo cyangwa bivayo na cyo cyasenyutse.
Ikiraro cya Basera cyanyurwagaho na ambulance itwaye abarwayi kwa muganga ndestse n’ibindi binyabiziga bigana mu Murenge wa Rurembo cyangwa bivayo na cyo cyasenyutse.
Imvura yangije n'ubusitani bw'akarere ku buso bwa ha1,5.
Imvura yangije n’ubusitani bw’akarere ku buso bwa ha1,5.
Komisiyo ya Sena ishinzwe Iterambere ry'Ubukungu n'Imali, kuri uyu wa 22 Mata 2015 yasuye Akarere ka Nyabihu inareba ibyangijwe n'ibiza isiga ibizeje ubuvugizi muri RTDA no mu zindi nzego kugira ngo ibyangiritse bisanwe kandi hanakorwe imiyoboro y'amazi.
Komisiyo ya Sena ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imali, kuri uyu wa 22 Mata 2015 yasuye Akarere ka Nyabihu inareba ibyangijwe n’ibiza isiga ibizeje ubuvugizi muri RTDA no mu zindi nzego kugira ngo ibyangiritse bisanwe kandi hanakorwe imiyoboro y’amazi.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 3 )

ABO BATURAGE

NIYOMURENGEZI LEOPOLD yanditse ku itariki ya: 9-02-2025  →  Musubize

abo bacuruzi nababuze imyaka yabo kubera imvura mu karete ka Nyabihu bihangane. ndasaba akatere gukangurira abaturage kuyobora amazi amazi hakiri more

bosco yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

abo bacuruzi nababuze imyaka yabo kubera imvura mu karete ka Nyabihu bihangane. ndasaba akatere gukangurira abaturage kuyobora amazi amazing hakiri kare

bosco yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka