Nyabihu:Abatuye mu midugudu ngo byababereye imbarutso yo kugera ku bikorwa remezo vuba
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu batuye mu midugudu bavuga ko gutura mu midugudu ari byatumye babasha kugera ku bikorwa remezo ku buryo bworoshye kandi bwihuse.
Umwe mu basaza batuye mu Mudugudu wa Gasiza mu Murenge wa Rambura twaganiriye avuga ko gutura mu mudugudu byatumye babasha kugera ku mihanda ku buryo bwihuse ngo kandi babonye n’amashanyarazi mu buryo bworoshye.

Ati “Abadatuye ku midugudu kubona amazi n’amashanyarazi biragoye kandi ababonye amashanyarazi ni bake,mu gihe abatuye ku mudugudu abatarayabonye ari bake cyane.”
Yongeraho ko gutura ku mudugudu bijijura umuntu akamenya amakuru kuko aba aganira n’abantu benshi, anahura na benshi kuruta uko yaguma mu bwigunge.
Kayitankore Damien na Nyiraguhirwa Suzana bamwe mu bubakiwe amazu muri uyu mudugudu bavuga ko bishimiye umusaruro wo kuba mu midugudu.
Ngo begerejwe ibikorwa remezo nk’amazi n’imihanda ku buryo gutura mu midugudu ari kimwe mu byiza basanga Leta y’u Rwanda yaragiye ikorera abaturage bayo.

Umukozi Ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Nyabihu, Uwizeyimana Emmanuel, we avuga ko muri uyu mwaka ushize w’imihigo hubatswe imidugudu y’ikitegererezo bita “IDP model Villages” itanu ikaba yaranamaze kugezwamo imihanda, amashanyarazi n’amazi.
Iyo midigududu ni Bikingi muri Bigogwe, Kazirankara mu Murenge wa Shyira, Gasura mu Murenge wa Jomba, Muremure wo mu Murenge wa Rurembo ndetse no mu Murenge wa Mukamira bateganya kubakamo amazu 200 “Green Village” ahitwa muri Kabyaza.
Ikigamijwe ngo akaba ari ukunoza imiturire mu Karere ka Nyabihu kuko ari kimwe mu bibazo aka karere gakunze kugira.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|