Nyabihu: Abaturiye Gishwati boroherejwe kugeza umusaruro ku isoko

Abaturage batuye mu murenge wa Bigogwe mu gice cya Gishwati batangaza ko umuhanda wa kaburimbo bari kubakirwa uzaborohereza kugeza umusaruro wabo ku isoko bigatuma amata yabo yongererwa agaciro.

Abaturiye mu gice cya Gishwati bavuga ko uyu muhanda uje kubafasha kugera ku iterambere
Abaturiye mu gice cya Gishwati bavuga ko uyu muhanda uje kubafasha kugera ku iterambere

Abaturage batuye mu Kagari ka Rega mu murenge wa Bigogwe bavuga ko byari bigoye kugeza umusaruro ku isoko ndetse ko umuhanda mubi watumaga imodoka ziza gutwara umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi zitabageraho uko babyifuza, ariko kubera umuhanda uhuza uturere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero urimo gushyirwamo kaburimbo nimero ya kabiri byatumye bagerwaho n’imodoka zitwara umusaruro.

Ntambara Epimaque utwara Moto avuga ko umuhanda utarakorwa byari bigoye gutwara abagenzi bigatuma n’abageza umusaruro ku isoko bibagora.

Agira ati “Umuhanda utaraza twagendaga dusunika dutinya amabuye yari mu muhanda wareba nabi ugatogoka ku musozi, ariko kubera umuhanda wakozwe ubu ni ukunyerera umuntu akagera iyo ajya. Byoroheje ingendo ndetse n’abafite umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi imodoka zibasanga hano, mu gihe kera umuhanda utaraza abaturage baburaga isoko ry’umusaruro wabo kubera imodoka zatinyaga kunyura muri uyu muhanda.”

Aborozi bavuga ko amata yahoraga apfa bitewe no gutinda kugera ku ikosanyirizo, bati: “imodoka zatinyaga umuhanda, zaza zikaza zigengesera zikagera ku makusanyirizo zitinze amata akangirika, umworozi agahora mu gihombo, ariko ubu igihe cyose amata ageze ku ikusanyirizo, imodoka ziza kuyatwara, akagerera ku rugand igihe. Ibi byatumye amata apfa agabanuka abarozi tubyungukiramo, kandi n’abahinzi imodoka zitwara ibirayi zibisanga ku muhanda mu gihe mbere byabahendaga ku bimanura bakabigeza kuri kaburimbo.”

Uyu muhanda uri gushyirwamo kaburimbo ya Kabiri
Uyu muhanda uri gushyirwamo kaburimbo ya Kabiri

Uretse abakora ubuhinzi n’ubworozi, abaturage baturiye umuhanda wa Gishwati bavuga ko bagejejweho amazi n’amashanyarazi bituma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza. Bavuga ko ivuriro rya Arusha riherereye mu nkengero za Gishwati ritari rifite amashanyarazi ariko yamaze kuhagera.

“Abaganga mu gihe cy’ijoro bakoresha itoroshi mu kuvura abarwayi, ariko ubu twagejejweho amashanyarazi, byorohereza n’imodoka zitwara abarwayi zishobora kutugeraho mu gutwara abarwayi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habanabakize Jean Claude avuga ko Akarere ka Nyabihu gashima imihanda yakozwe igafasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko.

Agira ati “Akarere kacu gakungahaye ku buhinzi n’ubworozi, kuba katari gafite imihanda ibafasha kugeza amusaruro ku isoko cyari igihombo gikomeye, ariko ubu hakozwe ibirometero 210 by’imihanda y’imigenderano yorohereza abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku isoko, muri Gishwati harimo kubakwa umuhanda wa kaburimbo uzaba ufite ibirometero 93, muri byo ibirenga 30 byamaze kuzura, bituma abaturage bahindura ubuzima.”

Habanabakize Jean Claude avuga ko hamaze gukorwa amaterasi abarirwa kuri hegitare ibihumbi 10 bituma ubutaka butagenda ndetse ifumbire iguma mu butaka umusaruro ukiyongera.

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Mukamira rukusanya umusaruro w’amata agera kuri litiro ibihumbi 30 ku munsi ava mu turere twa Musanze, Nyabihu, Ngororero na Rubavu buvuga ko bitezeko uyu muhanda wa Gishwati nurangira umusaruro uziyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bsr,
Uyu mihanda ni igikorwa kingenzi kubaturage ba Nyabihu,Rubavu na Ngororero cyane cyane Nyabihu.

Amata yageraga ku ikaragiro rimwe na rimwe yapfuye ubu azajya ahagera neza vuba byihuse.

Leta yacu oye oye,
Iterambere ryihuse vuba.

Imbere cyane.

Come yanditse ku itariki ya: 14-05-2024  →  Musubize

Bsr,
Uyu mihanda ni igikorwa kingenzi kubaturage ba Nyabihu,Rubavu na Ngororero cyane cyane Nyabihu.

Amata yageraga ku ikaragiro rimwe na rimwe yapfuye ubu azajya ahagera neza vuba byihuse.

Leta yacu oye oye,
Iterambere ryihuse vuba.

Imbere cyane.

Come yanditse ku itariki ya: 14-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka