Nyabihu: Abarenga 200 bisanze mu bukene nyuma yo kwamburwa ibikorwa byabo

Abaturage bakoraga akazi ko kujabura umucanga(kuwinura) mu mugezi wa Nyamutera mu Murenge wa Rugera Akarere ka Nyabihu, bavuga ko imibereho yabo ikomeje kujya ahabi biturutse ku bushomeri bisanzemo nyuma yo guhagarikwa gukora ubwo bucukuzi bakoreraga mu mirima yabo, bukegurirwa indi Kampani ibubyaza umusaruro bivugwa ko yo ifite ibyangombwa.

Bibaza impamvu badahabwa ibyangombwa bibahesha uburengenzuraa bwo gucukura umucanga ikabayobera
Bibaza impamvu badahabwa ibyangombwa bibahesha uburengenzuraa bwo gucukura umucanga ikabayobera

Aba baturage basaga 200 b’abanyamuryango ba Koperative “Tunoze Ubwubatsi”, ngo bagikorera ubucukuzi bw’umucanga mu mugezi wa Nyamutera byari bibatunze.
Nsengiyumva ati: “Twajaburaga umucanga muri uyu mugezi tukabihemberwa ndetse n’imodoka zaza kuwutunda tukaba twizeye neza ko dusigarana amafaranga tuguramo ibyo turya imiryango yacu ikabaho.

Nta muntu wigeraga agira ikirarane cya mituweri, utwenda twiza twambaraga mu bandi ni muri uko kujabura. Muri macye hano twahakuraga amaramuko turi benshi”.

Bidateye kabiri, aba baturage bari baranamaze gushinga Kampani bakagura ubutaka bwo ku nkengero z’uwo mugezi bwiyongera ku bwo bari basanzwe bakoreraho ubwo bucukuzi hiyongereyeho n’imbuga zijaburirwaho umucanga hamwe n’umuhanda imodoka zanyuragamo zijya kuwuhatunda ariko bisanga hafi miliyoni 10 bashoye zose zibabereye imfabusa kuko ngo batunguwe no kubona Kampani yitwa “Kigali Trust” ihaza ibategeka gukorana nayo bitaba ibyo bagahagarika iyo mirimo ikayisigaramo yonyine kuko yo yari ibifitiye ibyangombwa bo batabifite.

Ngo mu kwanga guheba ubutaka bwari ubwabo, bemeye gukorana n’iyo kampani, nyuma y’igihe gito, baza gushiduka iby’imikoranire byarahindutse ibyo bo bagereranya no kuba yarabagize abaja mu mitungo yabo, aho bamwe byanabaviriyemo kwirukanwa bahinduka abashomeri.

Nzayisenga Nepo ati: “Abaturage bahakoraga babaye abashonji bahinduka imidari kubera inzara. Aho batuye ni ukwicara bafatirwa mu mirima y’abandi, ngaho bayiciyemo ibitoki ngaho bakuye imyumbati byanarimba bagakura n’amatungo y’abandi ku biziriko bakajyana”.

Akomeza ati: “Icyanaduciye intege kurushaho ni ukuntu amafaranga twabaga twishyuwe, buri uko imodoka ije gupakira umucanga, ba nyiri iyo kampani babaga bahateye amatako, bakatwishyuzamo 30% byayo, mu gihe yo nta kintu na kimwe yashoye. Ugasanga nitwe turwana no gukoresha ubusabusa bw’ayo baba badusigarije, tukabwishyuramo abarara amajoro n’amanywa bajabura umucanga, abawupakira n’ababaga bakoze indi mirimo yose ijyanye nabyo, bigasa n’aho tuviriyemo aho mu gihe abandi bituramiye bitwaje ko bafite uburenganzira”.

“Ubu bukene n’inzara dufite navuga ko twabikururiwe n’iyo kampani ikomeje gukingirwa ikibaba n’ubuyobozi buduteragirana. Mbese mu yandi magambo ni nko kudutwarira imirima yacu ku ngufu. Umubyeyi wacu Paul Kagame nuko tutari hafi ye tuba twaramugejejeho akababaro kacu n’ukuntu turinze dusaza dupfukamanga turindagira mu gusabiriza nyamara twari twarihaye”

Mu gushaka ibyangombwa bibahesha uruhushya rwo kujabura umucanga muri uwo mugezi ngo bakore bigenga ku giti cyabo, aba baturage begeranyije ibisabwa byose, babishyikiriza Akarere bategereza guhabwa uruhushya nyuma basubizwa ko batabifitiye ubushobozi.

Ibyo babihereyeho bandikira Inama Njyanama y’Akarere bayisaba kwinjira mu kibazo cyabo, none na yo ngo umwaka hafi n’igice urinze ushira bagitegereje ko igiha umurongo.

Mu kumva icyo Kampani “Kigali Trust” itangaza ku biyivugwaho ubuyobozi bukurikirana imirimo y’ubwo bucukuzi ntibwabashije kuboneka ku murongo wa telefoni icyakora hari igihe bwigeze gutangariza Kigali Today ko iyi Kampani nta kibazo ifitanye n’abo baturage, ko ahubwo ari bacye muri bo bahora bashaka kugumura abandi bikabangamira imikoranire y’impande zombi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, asobanura impamvu aba baturage batabashije kubona uburenganzira, ngo ni uko: “Ubwo batangaga ubusabe bwabo babugarukirije ku Karere mu gihe iyo Kampani “Kigali Trust” yasabiye rimwe na bo, yo yanabugejeje mu Kigo cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro RMB”.

Akomeza ati: “Ubu ikiriho ni uko Akarere kagiye gukorana n’Ikigo cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro RMB kikihutisha gahunda yo kuzagera ahakorerwa ibyo bikorwa, hasesengurwe niba ibisabwa babyujuje babone guhabwa uburenganzira.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert ubwo yagezwagaho iki kibazo mu Nteko y’Abaturage aheruka kuyoborera mu Murenge wa Rugera mu cyumweru gishize, abaturage bakamusobanurira iby’iki kibazo n’uburyo bamaze imyaka bazenguruka mu nzego zinyuranye ngo zikibakemurire kibazo bikaba byarananiranye, yavuze ko ibyo bidakwiye asaba Akarere n’izindi nzego bifatanyije kugiha umurongo mu gihe kidatinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka