Nyabihu: Abakoreye uruganda rwa Nyabihu Tea Factory barasaba kwishyurwa
Abaturage bakoreye uruganda rwa Nyabihu Tea Factory baratakamba basaba ko bakwishyurwa bitewe n’uko imirimo bagombaga gukorera uruganda bayirangije kandi igihe cyo kwishyurwa kikaba cyararenze.
Aba baturage bavuga ko basaga 200 ngo bari bafite amasezerano yo gukorera uruganda rwa Nyabihu Tea Factory mu gihe cy’ukwezi uhereye kuwa 22 Mutarama kugera kuwa 21 Gashyantare 2014 nk’uko babitangaza.
Ku mpapuro z’amasezerano baba bafite, usanga harimo ababa bafitiwe ideni riri hejuru y’amafaranga miliyoni, abandi bari mu bihumbi 500 ndetse n’abari hejuru yayo nk’uko umuturage wo mu kagari ka Mwiyanike umurenge wa Muringa ufitiwe ideni riri hejuru ya miliyoni yabidutangarije.
Aba baturage bongeraho ko ikibababaje cyane ari uko mu mirimo bahawe, bamwe bari ba rwiyemezamirimo, bagakoresha abandi baturage bagenzi babo ngo imirimo irangire vuba. Gusa abo bakoresheje bakaba baragiye bafata amadeni mu mabutike atandukanye n’ahandi bizeye ko bazahembwa bakishyura.
Ibi ngo byakuruye ingaruka zirimo ubukene, inzara no kutabasha gukemura ibibazo bahura nabyo ku gihe bitewe n’uko batishyuwe. Abaturage bakoresheje bagenzi babo nabo bababazwa n’uko batishyurwa ngo nabo bishyure abo bakoresheje,bakaba bahora babishyuza.
Kuri iki kibazo kimaze amezi ane kidakemurwa, ku murongo wa telephone ,umuyobozi w’uruganda rwa Nyabihu Tea Factory, Gatera Egide, yadutangarije ko bakizi kandi koko nk’uko abaturage babivuga, benshi batarishyurwa.
Akaba avuga ko bakibirimo ngo aba baturage bazishyurwe ariko ko hari bake bari baratangiye kwishyura. Ku kirebana n’igihe yakwizeza abaturage ko iki kibazo cyaba cyarangiye, yadutangarije ashidikanya avuga ati “ibyaribyo byose” ko mu kwezi kwa Gisurasi turimo, kwashira cyacyemutse.
Ku kirebana n’impamvu batinze kwishyura abaturage babakoreye, umuyobozi w’uruganda rwa Nyabihu Tea Factory yatangaje ko ngo bari bakiri gusuzuma imirimo yakozwe kuko ngo imwe muriyo aho abaturage bari bakoze, itakozwe neza.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela, yadutangarije ko iki kibazo nawe akizi kandi amaze amezi agera kuri abiri akibwiwe.
Yongeraho ko uretse nawe, buri muyobozi wese agerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’uruganda kuri iki kibazo cy’abaturage ngo babe babishyura, nabo bagasubizwa ko ngo babirimo, nyamara iki gihe cyose kikaba gishize.
Avuga ko yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’uruganda i Nyabihu ndetse yewe no ku kicaro cya Rwanda Mountain Tea i Kigali ariko ko bahora basubizwa ko babirimo. Gusa akaba avuga ko kuri ubu bakomeza kuvugana n’ubuyobozi bw’uruganda kugira ngo aba baturage bazishyurwe.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|