Nyabihu: Abafite ubumuga ntibarinjizwa muri gahunda z’iterambere uko bikwiye

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyabihu baravuga ko batarinjizwa neza muri gahunda z’iterambere.

Karuhura Immaculée, umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko abafite ubumuga batinjizwa muri gahunda za Leta uko bikwiye aho usanga badahabwa agaciro nk’abandi baturage basanzwe.

Avuga ko umuntu ufite ubumuga urugero nk’ubwe bigoye ko yabona ishuri yigamo rimwegereye, ndetse ngo hari n’abadahabwa agaciro nk’abandi igihe bagiye gusaba akazi.

Atanga urugero kuri we ubwe avuga ko yize ishami ry’indimi akarirangiza kandi akongeraho amasomo yo kunanura imitsi (Massage), gusa ngo iyo agiye gusaba akazi atangazwa n’uko bamubaza mu magambo bakumva ibyo ashaka ko bamuhera akazi arabizi, ariko bakagerekaho kumubaza niba bitewe n’uko ameze abona yabishobora.

Abafite ubumuga basanga hakiri urugendo mu kwinjizwa muri gahunda z'iterambere ridaheza.
Abafite ubumuga basanga hakiri urugendo mu kwinjizwa muri gahunda z’iterambere ridaheza.

Karuhura asanga uko ari ukudahabwa agaciro ndetse bigaragaza ko hakiri benshi batari basobanukirwa n’ibijyanye no kugira uruhare mu kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za Leta.

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) irasaba ubuyobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyabihu kugira uruhare rufatika mu kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda zitandukanye z’iterambere ridaheza.

Ibi bikaba byagarutsweho na bamwe mu bayobozi b’ inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu,ubwo baganira n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 21 Mutarama 2014.

Mu kiganiro bagiranye n’abayobozi banyuranye bo mu Karere ka Nyabihu kuwa 21/01/2015, Perezida wa NCPD, Niyomugabo Romalis yavuze ko uruhare rw’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa mu kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda z’iterambere ridaheza ari ngombwa kandi buri wese agomba kubigiramo uruhare.

Niyomugabo avuga ko mu bikorwa byose abafite ubumuga bashobora kwinjizwamo kandi bigashoboka.
Niyomugabo avuga ko mu bikorwa byose abafite ubumuga bashobora kwinjizwamo kandi bigashoboka.

Yongeraho ko ikigamijwe ari ukubaka umuryango aho abafite ubumuga bagira uruhare rusesuye mu byerekezo by’ubuzima bwa buri munsi. Mu mirimo itandukanye nko kwa muganga, mu marushanwa atandukanye no mu zindi nzego zose bakaba babonekamo.

Yongeraho ko mu bikorwa ibyo aribyo byose abafite ubumuga bashobora kwinjizwamo kandi bigashoboka. Atanga urugero rwo muri gahunda ya VUP aho abaturage bashobora gukoresha amaboko yabo ngo babone amafaranga.

Avuga ko bitewe n’ubumuga umuntu afite ashobora kwinjizwa muri iyo gahunda. Urugero niba adafite nk’ukuguru akaba abasha kwandika neza avuga ko ashobora nko guhabwa akazi ko gusinyira abandi ku bipande (akaba yaba kapita) kandi bigashoboka.

Yongeraho ko nk’ufite ubumuga wenda akaba adafite amaguru mu gihe ahabwa nk’inkunga y’ingoboka, mu gihe abandi bayafatira nko kuri SACCO cyangwa ahandi atabasha kugera bashobora kumufasha akaba yakohererezwa mu rugo atiriwe atega ngo ageyo kuko nabyo bigira icyo bimusaba kandi nabyo biri muri iyo gahunda.

Sahunkuye avuga ko bagiye kongera ingufu mu kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z'iterambere rudaheza kandi bigakorerwa raporo.
Sahunkuye avuga ko bagiye kongera ingufu mu kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z’iterambere rudaheza kandi bigakorerwa raporo.

Muri gahunda zinyuranye nk’ubwisungane mu kwivuza, girinka, imikino n’izindi abafite ubumuga nabo bakwiye kujya babonekamo kandi n’uwashaka amakuru ku byabakorewe akaba yayabona.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Sahunkuye Aléxandre, avuga ko abafite ubumuga bagira uruhare rukomeye cyane mu bikorwa bitandukanye by’iterambere kandi ko bafitiye akarere n’igihugu akamaro.

Akomeza avuga ko abafite ubumuga basanzwe bagaragara muri gahunda ya girinka, gufasha abatishoboye n’izindi zitandukanye gusa ngo nta raporo yihariye byatangirwaga, bakaba bagiye kongera uruhare nk’ubuyobozi mu kurushaho kwita ku bafite ubumuga babafasha mu kwinjira muri gahunda zitandukanye z’iterambere kandi noneho bazajya babikorera raporo ku buryo igihe icyo aricyo cyose byakenerwa bishobora kuboneka.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urakoze cyane VM ASOC Nyabihu kuri commitment utanze ku birebana n’abantu bafite ubumuga. Imvugo izabe ingiro.

Depite RUSIHA Gastone yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka