Nubwo ngiye mu kiruhuko ariko nzakomeza kubwiriza – Pasiteri Antoine Rutayisire

Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo yasezerwagaho kuba umushumba w’Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera tariki ya 4 Kamena 2023 yavuze ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko azakomeza kubwiriza Ijambo ry’Imana kuko ari umuhamagaro we.

Bamusezeyeho mu byishimo
Bamusezeyeho mu byishimo

Pasiteri Emmanuel Karegesa niwe wasimbuye Pasiteri Antoine Rutayisire ku nkoni y’ubushumba muri Paruwasi ya Remera mu mujyi wa Kigali.

Pasiteri Rutayisire avuga ko ubu aribwo agiye gukorera Imana abwiriza ijambo ryayo kuko abifitiye umwanya uhagije.

Ati “Ntabwo umuntu ajya mu kiruhuko cy’izabukuru kuberako ananiwe ikigomba guhinduka nuko ntazaba nyobora Paruwasi ariko imiromo yose ya Pasiteri nzakomeza kuyikora. Nubwo nsezeye muri Parwasi nkajya mu muryango wanjye bivuze ko nsezeye ku ntebe y’ubuyobozi ubu ngiye kuba umukirisitu, ariko nzakomeza imirimo mu itorero, nasezeye ariko ntaho ngiye”.

Pasiteri Antoine Rutayisire na madamu
Pasiteri Antoine Rutayisire na madamu

Umwepisikopi mukuru w’Itorero Angirikani mu Rwanda Dr Laurent Mbanda yashimiye Antoine Rutayisire umusanzu we wo kuvugurura inyubako z’iri torero ziri i Remera mu Giporoso birimo amashuri n’urusengero rushya byatwaye agera kuri Miliyoni 291 frw. Arikiyesikopi Dr Mbanda yasabye abakirisitu b’iri torero kwigira no kutarambiriza ku nkunga z’abanyamahanga.

Ati “ Imirimo ya Pasiteri Rutayisire twayigiraho tugakomeza kwiyubaka duhereye kubyo dufite ntiturambirize ku nkunga z’amahanga”.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda RGB, Dr Usta Kayitesi na we wari witabiriye uyu muhango yavuze ko Pasiteri Antoine Rutayisire ari umuyobozi ukunda igihugu cye.

Ati “ Ahubwo kwiha Imana nyako ni ugusubiza ibibazo igihugu gifite ntabwo waba warihaye Imana ngo ugire igihugu nk’u Rwanda gifite abantu, ndetse gifite n’amateka akomeretse nk’uko bimeze, ngo uvuge Imana utabwira abantu, uvuge Imana udahangayikishwa no gukura abantu mu bukene, ngo ubashyire mu buzima bwiza no kubakura mu mwiryane ngo ubahe ikizere, no guha abantu imbaraga zo kwiyubaka no kubaka abandi gukora umurimo w’Imana mu by’ukuri ni ugukorera abanyarwanda.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rutayisire yayoboye Umuryango w’Ivugabutumwa, AEE. Mu 2008 ayobora Paruwasi ya Saint Etienne mu Biryogo ahava ajya kuyobora Paruwasi ya Remera yasezewemo.

Afite impamyabumenyi mu mashuri yisumbuye yakuye mu isemeneri nto ya zaza. Muri kaminuza y’u Rwanda yakomeje kwiga indimi ndetse aza kubona ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu kwigisha Icyongereza yakuye muri Kaminuza ya North wales, mu Bwongereza.

Afite kandi Masters mu bijyanye n’imiyoborere (Global Leadership) yakuye muri Fuller Theological Seminary muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ndetse akanagira impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya.

Pasiteri Rutayisire yabaye Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge hagati y’umwaka wa 2002 na 2011 akaba yaragize uruhare mugufasha abanyarwanda kwiyunga no guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Dr Antoine Rutayisire kuva mu 1996 kugera mu mwaka wa 2021 yanditse ibitabo bitandukanye byibanda ku ijambo ry’Imana ndetse n’igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunjye n’imibereho y’ingo n’abagize umuryango.

Pasiteri Rutayisire yishimira Impano y'imodoka yahawe n'abakirisitu
Pasiteri Rutayisire yishimira Impano y’imodoka yahawe n’abakirisitu

Mu gusezera Pasiteri Rutayisire yahawe impano nyinshi zitandukanye zirimo n’impano y’imodoka yahawe n’abakirisitu bo mu itorero yari abereye umushumba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka