Nubwo hari Abanyarusizi bafite ubwoba, imigenderanire na Bukavu irakomeje

Abaturage batuye akarere ka Rusizi baratangaza ko imihahiranire n’umujyi wa Bukavu ikimeze neza nubwo bafite ubwoba bw’intambara iri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nubwo abaturage bavuga ko umwuka ukimeze neza ku mupaka wa Rusizi, abanyeshuri bajya kwigira i Bukavu batangaza ko bari guhabwa serivisi mbi n’abakozi bakora ku mupaka wa Congo.

Abari guhura n’icyo kibazo n’abari basanzwe bakoresha utujeto bo mu murenge wa Kamembe. Mu kiganiro twagiranye n’abamwe bahuye n’icyo kibazo batangaza ko utwo tujeto bari guhita baduca bakabasaba laissez-passer.

urujya n'uruza ku mupaka wa Rusizi rwaragabanutse.
urujya n’uruza ku mupaka wa Rusizi rwaragabanutse.

Abanyarwanda bambuka muri Congo ngo ntabwo bari kugera kure nkaho bari basanzwe bagera bajya guhaha kubera kutizera umutekano wabo.

Bamwe mu babatwara ibinyabiziga mu Rwanda batangaza ko abagenzi baturuka muri Congo bagabanutse ugereranyije no mu minsi yashize.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese ugira ngo abanyrusizi ntibafite ukuri! wabo m23 bakomereje bukavu niba kinshasa batemeye imishyikirano, ariko bibeshye bakambuka urubyiruko turibenshi twahaguruka tugagafatanya n ingabo zacu

runuya yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka