Nubwo amateka mabi yaranze iseminari ya Kabgayi atagororwa ariko yatanga isomo - Kagame
Mu muhango wo kwizihiza yubile y’imyaka 100 iseminari nto ya Kabgayi iri mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatandatu tariki 05/10/2013, umukuru w’igihugu Paul Kagame yavuze ko n’ubwo amateka mabi yaranze iyi seminari nto ya Kabgayi yitiriwe mutagatifu Leon, atagororwa ariko ngo ashobora gufasha mu kugorora ibizaza.
Perezida avuga ko imyaka ijana ishize atari mike kandi ngo yabayemo ibintu byinshi biromo n’ibitaragenze neza muri iyi seminari bikwiye kubakirwaho, kugirango amateka y’u Rwanda agororwe.
Ati “Ibyabaye byo byarabaye ntabwo twabigorora ariko twabyubakiraho tukagorora ibyo tuzageraho ejo n’ejo bundi.

Ni iyo ari amateka atari mazima nayo urayibuka ariko byo bikaba kugira ngo uyavanemo isomo rikongerera imbaraga kugingo wubake neza mu buzima buri mu gihe kiri imbere cyangwa ubuzima bw’ababyiruka muri icyo gihe cyangwa ikiri imbere.”
Amwe mu mateka mabi yamenyekanye kandi ananditse mu madokima y’iyi seminari ni uko yo na diyoseze ya Kabgayi byabaye igicumbi cy’ingengabitekerezo ya politike yo ha mbere y’ivangura binyuze mu kiswe “Hutu Manifesto” cyanditswe na Perezida Kayibanda mu 1958.
Icyo gitabo yagifashijwe n’abapadiri bera by’umwihariko Musenyeri Andre Perraudin wa diyoseze ya kabgayi kuva mu w’1955 kugeza mu w’1989.

Aya mateka kandi agaragaza ko Musenyeri Perraudina na Perezida Kayibanda bategetse ko mu 1973, abihayimana b’Abatutsi muri Kabgayi bicwa. Aha ngo habaye ubufatanye bwa Leta na kiliziya kugira ngo Abatutsi bicwe.
Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatusi mu mwaka w’1994, iyi seminari yabaye site nkuru ndetse n’ibirindiro bya Emmanuel Rukundo wakatiwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda mu mwaka w’2010 kubera ibyaha yakoze muri jenoside by’umwihariko muri iyi seminari.
Perezida Kagame akomeza avuga ko iyi seminari ubwayo ari amateka y’Abanyarwanda akwiye kuzirikanwa.

Ati: “Iyi seminari rero ni amateka yacu twakubakiraho, tuzakomeza kubakiraho kugirango ibihe biri imbere n’ubuzima bw’abanyarwanda bibe byarushaho kuba byiza uko tubyifuza, bibe ibitubereye, ibyuzuza inshingano zacu.”
Umukuru w’igihugu kandi yanagarutse ahanini ku byiza by’iyi seminari aranayishima, cyane ko ari imwe mu yareza abanyarwanda benshi kandi ikaba ishuri ryisumbuye ryakandagiye bwa mbere mu Rwanda dore ko imaze gusohora abanyeshuri bagera ku bihumbi bitanu.
Iyi seminari ni yo seminari ya mbere yabayeho mu Rwanda ndetse akaba ari naryo shuri ryisumbuye rya mbere ryashinzwe mu gihugu.

Ifite amateka akomeye yabayemo kuko muri iyi seminari ariho uwahoze ari umukuru w’igihugu u Rwanda rubona ubwigenge Gregoire Kayibanda ariho yize.
Bamwe mu bantu bakomeye bazwi bize muri iyi seminari bakayirangizamo barimo uwahoze ari umukuru w’igihugu Gregoire Kayibanda, Musenyeri Aloys Bigirumwami, Alexis Kagame, umuhanzi Cyprien Rugamba.
Mu bakiriho bize muri iyi seminari bari mu buyobozi bw’igihugu barimo Umuyobozi wungirije wa sena Bernard Makuza, Vicent Biruta Minisitiri w’uburezi wanabaye umuyobozi wa sena y’u Rwanda n’abandi.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NARAGENZE NDABONA..EJO NAGERAGEJE gukurikira imihango n’amagambo byavugiwe muri Yubile ya SEMINARI NTO YA KABGAYI..none ntangajwe no kubona umuntu yandika ibirwanira mu bwonko bwe...yatubwira ahantu hauzwemo Perraudin na Rukundo...abanyarwanda dukunda byacitse...nyamara abakuru bati..VUGUZIGA...hari icyo upfa n’abo bantu gusa ukwiye kwihana kuko ndumva ufite ibibazo nibatagukiza bizakuzanira akarambaraye
ese uyu munyamakuru amakuru yayakuye he ko , urubanza rwa Perraudin ko ntarwo twumvise , ko na Perezida ubwe atabivuze, wowe wabikuye hehe?