Ntiyanyuzwe n’inkunga yagenewe n’akarere ngo atere izindi kawa
Baganahe Ildephonse, umuhinzi wa kawa wo mu karere ka Gakenke ntiyishimiye amafaranga miliyoni n’ibihumbi 200 yahawe n’akarere ngo atere izindi kawa nyuma yo kumusaba gutema izo yari yarateye mu isambu y’akarere.
Uyu muhinzi wa kawa wemeza ko yari yarateye ikawa 7000 muri iyo sambu yatijwe iri mu ntanzi z’ibiro by’akarere, ashima akarere ko kamuhaye ubufasha mu rwego rwo kumufata mu mugongo ariko akavuga ko ubufasha yahawe budahuye n’imbaraga yakoresheje kuko izo kawa zamuteye igihombo cya miliyoni zirenga zirindwi.
Asaba ko yahabwa ubundi butaka bwo gutera izindi kawa nk’izo yari asanganwe, byaramuka butabonetse akarere kakamushumbusha amafaranga yaguramo ubutaka nka buriya yazateramo icyo gipimo cya kawa.
Baganahe ashimangira ko aho hantu hera ikawa agasanga igihombo yagize cyaturutse ku rubura rwaguye mu mwaka wa 2008 na 2010 ari cyo gihe zari zitangiye kwera.
Umuyobozi w’akarere, Nzamwita Deogratias yasobanuriye inama njyanama ko izo kawa zatewe mu isambu y’akarere ku nama yagiriwe n’abatekinisiya b’akarere kugira ngo aho akarere gakorera habe hasa neza, ariko nyuma bigaragara ko aho hantu hatera ikawa kandi zikaba ziteje ikibazo hafi y’ibiro by’akarere.
Inama njyanama y’akarere iheruka guterana yemeje ko Banagahe ahabwa amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 200 inasaba akarere kumufasha kakamushakira ubundi butaka bwo guteraho izo kawa mu rwego rwo kumufasha no kugumana umubare wa kawa zibarurwa mu karere.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uraja he ga yewe bagana he ko n’inzu zo mugacenter wazimariye mu kawa?