“Ntiwaba umuyobozi utaraciye mu itorero” – ushinze ubukangurambaga mu itorero ry’igihugu

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu Itorero ry’igihugu arahamagarira urubyiruko rw’umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi guharanira kutagira ubwenge bwo mu ishuli gusa ahubwo bugaherekezwa n’ubutore.

ubwenge bwo mu ishuli gusa ahubwo bugaherekezwa n’ubutore.
Ibi Bakusi Alphonse yabisabye intore za Murambi kuwa kane tariki 11/10/2012 mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro itorero ry’igihugu ku rwego rw’umudugudu.

Bakusi avuga ko ubwenge bwo mu ishuli bugomba guherekezwa n’ibyigirwa mu itorero, kuko iyo umuntu yize akaminuza ntagire ubutore, usanga nta muntu umurimo.

Gutangiza itorero ku mudugudu byitabiriwe n'abayobozi benshi barimo na Njyanama yose y'akarere ka Karongi.
Gutangiza itorero ku mudugudu byitabiriwe n’abayobozi benshi barimo na Njyanama yose y’akarere ka Karongi.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Ni wawundi umara kugera mu mujyi yaragize amafaranga, yararangije kaminuza akavuga ibifaransa nyirasenge yaza kumusura akennye avuye mu Nkoto akamuraza mu gikoni, abasirimu baza akamwigizayo. Uwo ni wawundi ugenda akiga ibyo mu ishuli gusa ntiyige iby’itorero.”

Bakusi akomeza avuga ko nta muntu ushobora kuba umuyobozi ataraciye mu itorero kubera ko itorero ari urugendo rurerure rw’uburere bukunda igihugu bukitangira abandi bukarwanya ko hagira ikibi kirenganya Umunyarwanda.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Karongi, Hakizimana Sebastien, yasabye intore kuzashyira imbaraga mu bikorwa byo gukangurira abaturage kugira isuku kuko nayo ari imwe mu biranga intore.

Imwe mu ntore za Murambi yizihiwe acinya akadiho atitaye ku bumuga bwe.
Imwe mu ntore za Murambi yizihiwe acinya akadiho atitaye ku bumuga bwe.

Yaboneyeho kubamenyesha ko tariki 15 Ukwakira buri mwaka isi yose yiyemeje kuwugira umunsi wo gukaraba. Uwo munsi uzizihizwa ku rwego rw’igihugu mu karere ka Karongi, hamwe mu hakigaragara abana basa nabi cyane cyane mu mirenge yo mu byaro, aho usanga abana basa nabi bari ku mihanda nta muntu mukuru ubitayeho.

Gutangiza itorero ry’igihugu ku rwego rw’umudugudu ni igikorwa kimaze iminsi gitangijwe mu gihugu hose, akarere ka Karongi kabaye aka munani gitangijwemo.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka