Ntitwagiye Congo nitujyayo tuzabivuga- Mushikiwabo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yahakanye ko u Rwanda rwinjiye ku butaka bwa Congo.

Abajijwe na Al Jazeera niba kohereza ibikoresho bya gisirikare bisobanuye gutangira urugamba n’abarashe mu Rwanda, ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yasubije ko kuba bohereje ibikoresho bitavuze ko binjiye mu rugamba kuko nibarwinjiramo bazabitangaza.

Ku mugoroba wa taliki 29/08/2013 nibwo u Rwanda rwohereje ibikoresho by’intambara mu karere ka Rubavu ahamaze kwibasirwa n’ibisasu biva ku butaka bwa Congo, kuva mu kwezi kwa Nyakanga ibisasu 34 byaguye mu Rwanda bikomeretse abantu 3 byica umwe.

Bimwe mu bimodoka by'intambara u Rwanda rwohereje ku mupaka w'u Rwanda na Congo.
Bimwe mu bimodoka by’intambara u Rwanda rwohereje ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

Iki gikorwa cyo kohereza ibikoresho bya gisirikare ku mupaka w’u Rwanda na Congo bibaye nyuma y’ibiganiro byahuje Umuyobozi wa MONUSCO na Minisitiri Mushikiwabo hamwe na Minisitiri Gen. Kabarebe byabaye nyuma ya saa sita kuri uyu wa kane tariki 29/08/2013 i Kigali.

Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko Kobel n’abamuherekeje bari baje kuganira n’abayobozi uburyo bwo gucyemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo biciye mu mahoro.

Uyu muyobozi wa MONUSCO wari umaze iminsi akurikirana urugamba rwo guhashya M23, yaciye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Congo i Rubavu agaragaza kwicisha bugufi hamwe n’abamuherekeje.

Kobel asaba ko u Rwanda rwagira uruhare mu mugucyemura ikibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo biciye mu myanzuro yafashwe n’ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigali (ICGRL).

Mu rugendo rwe i Kigali, umuyobozi wa MONUSCO yahuye n’abambasaderi 5 b’ibihugu bihize akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (UN).

Kobel yaje mu Rwanda nyuma yo gusaba Perezida Kabila n’Abanyecongo kumva ko ibibazo by’umutekano bitacyemurwa n’intambara ahubwo hacyenewe no gukoresha ibiganiro.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 12 )

Ubundi mbona uwakoze ikosa ari uwategetse M23 kurekura Goma. Byatumye bumva ko ari ukubatinya cg ko bashyigikiwe n’amahanga none reba ibisasu byabo aho bitugeze. Noneho M23 izafate ifashe nta kurekura

Karim yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

niba congo itemeye kwicara ngo iganire na M23 njye mbona kugaruka kumutekano muri congo biri kure.nanone nagira inama comgo ikarekera gutera ibisasu mu rwanda,kuba RDF itarikubasubiza ntabwo ari ubugwari umunsi twabasubije nakazi kabo,murakoze.

Alias Thom yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

R D C ni reke kwigizana nkana imenye ko intambara isenya utubaka.niyicare hamwe na m 23 baganire kucyo bapfa. cg iri kwibeshya ko MONUSCO izayishyigikira mu rugamba. Ni hehe se bigeze batsinda? ko iyo bikomeye burira indege
bakuriza n,imbwa zabo bakikuriramo akabo karenge.

ndibwirende yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

Kera nkiragira inka nakundaga kurwana nkumva ko abo twaragiranaga bose arinjye ufite ingufu bagomba kuntinya. Ubwo si ukwiyemera nkumva ndi chef. Rimwe sinzi ukuntu umusore umwe twitaga akabyiniriro Mushyoshyo utaravugaga menshi baduteranyije ngo turwane,sha yarankubise ntaha mva imyuno urutwe rwabyimbye mwa !!!Na n`ubu sinzabyibagirwa!!! Ugushuka atiretse agira ati ngwino turwane !!! Mbiswa ra !! Intambara zo kuri mudasobwa zo turazishoboye ariko uwakubwira ngo jya Kibati wannya mu mapataro !!!

Pierre yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

URWANDA RUSHAKA AMAHORO NONEKO ABAKONGOMANIBARIMOBIDEGEMBWA MURWANDA BABONA HARICYO TUBATWARA BATUJIJEKUMUTIWIBIBAZO ATARI UKWICA ABANYARWANDA GUSA IYONDEKEREJESANGA KONGO NABWENGE IGIRA NIGUTE WABA URIKURWANA IMBERE HANYUMA UGATERA NINYUMA

BIZIMANA CLAUDE yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Hanyuma se byagenze bite?

Natal yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Nge mbona twarisuzuguje Kongo.nonese nawe imyanya mu mirimo abakongomani nibo bicayemo ntawe ubavuga,barakubita bakica abanyarwanda tukabagororera za mutuel de sante ubwo se urumva batibeshya ko turi ba Yezu wavuze ngo"NIBAGUKUBITA URUSHYI MU MUSAYA UTEGE N’UNDI".Bihorere ariko Imana n’itabaduhanira natwe imbabazi zizashira.

alias yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Amhoro ya UN (MONUSCO) nayo mubitabo.ahobagiye hose bavanamo ayabo babinyujije muguteranya abari bagiye kumvikana. bafashe ikyemezo cyo kurwana M23 itari yemeye ibiganiro? ICGL siyo yatumye bava IGOMA? ibyo bayisezeranyije MONUSCO yatumye bishhyirwa mubikorwa? bamara gukora ibyo bati n’URWanda. jye mbona urwanda ari ISRAEL yo muri Africa. nibakomeza gutyo kwihangana tuzabivamo yubahashye ntakabhuza.

alias yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Ahubwo nibongera kurasa Rubavu, natwe tubarase, kuko ntitwakihanganira agasuzuguro kandi batanaturusha ingufu.

kankindi yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

njye ndabona congo n’umutwe uyirwanya wa M23bakwicarana bakarebera hamwe ikibazo gituma bashyamirana bagiturutse imuzi nicyo cyonyine cyagarura amahoro n’umutekano muri kariya gace.

Michel yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Batangiye gusunyura! Ubwoba bwabamaze none ngongongo..... reka tujyeyo twerekane imbwa numugabo!

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Iyi nkuru ntirangiye kuko icyavuye mu biganoro byabaye hagati ya Munusco n’u Rwanda tutakimenye! umwanzuro wafashwe ni uwuhe?

Ntirangiye... yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka