"Ntidushaka ko abaturage bazongera kwakiriza Perezida wa Repubulika ibibazo" - RGB

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere Myiza (RGB), cyahagurukiye urugamba rwo kwimakaza imiyoborere myiza igamije gukorera abaturage. iki kigo kigiye guhwiturira abayobozi bose kujya bacyemura ibibazo by’abaturage hakiri kare, bitarindiriye Perezida wa Repubulika.

iki kigo kivuga ko bidakwiye ko abaturage baheranwa n’ibibazo by’urudaca, ikaba ariyo mpamvu RGB ishishikariza abayobozi mu nzego zose kujya bacyemura ibibazo bitaraba umugogoro ku baturage, nk’uko Abdelaziz Mwiseneza, ushinzwe ubujyanama muri RGB yabitangarije Kigali Today.

Abayobozi n'abaturage bahuriye mu busabane bishimira umusaruro w'imiyoborere myiza.
Abayobozi n’abaturage bahuriye mu busabane bishimira umusaruro w’imiyoborere myiza.

Ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatanu tariki 22/03/2013, Mwiseneza yatangaje ko iki kigo gifite inshingano zo gukwirakwiza imiyoborere myiza bafatanyije n’inzego zose bakorana.

yagize ati: “Twatangiye kubishishikariza abayobozi mu nzego zose ndetse n’umusaruro uragenda uba mwiza ariko tuzakomeza kongeramo ingufu ngo abaturage n’abayobozi babigire ibyabo, abaturage baharanire ko batunganyirizwa kandi n’abayobozi bamenye neza ko ari inshingano zabo”.

Abayobozi bafatanije gucyemura ibibazo byabajijwe n'abaturage.
Abayobozi bafatanije gucyemura ibibazo byabajijwe n’abaturage.

Mu guhangana n’iki kibazo, RGB yagennye uko kwezi kwihariye kwahariwe imiyoborere myiza, hagamijwe ko abayobozi babona umwanya wo kwibuka ibibazo biba bitaracyemurwa. Bakanaganira ku buryo bwihariye n’abaturage, bakibukiranya ibitaracyemuka bakanafatanya kubicyemura.

RGB ivuga ko muri uku kwezi kwizihijwe mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye bagaragarije bayigaragarije ko bakwishimira uko gutanga umusaruro ukomeye mu mpande zose z’igihugu.

Abaturage n'abayobozi bongeye guhura no kuganira.
Abaturage n’abayobozi bongeye guhura no kuganira.

Mu karere ka Rwamagana hasorejwe uku kwezi, hacyemuwe burundu ibibazo 140 mu bibazo 156 abaturage bari bagaragaje, ibindi byerekejwe mu nzego zitandukanye zizabicyemura mu gihe cya vuba.

amezi atatu y’imiyoborere myiza ywatangijwe na Minisitiri w’Intebe tariki 22/01/2013 mu karere ka Rwamagana, azasozwa tariki 04/04/2013 mu Mujyi wa Kigali.

Jean d’Amour Ahishakiye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

habaye hari ibyananiranye numva kubimubwira bigakemuka ntakibazo.

Rukiza yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

Mujye mureka gutekinika twarabamenye.Kuki umuturage adashobora kubwira perezida akamuri ku mutima?

Inema yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka