Ntibumvikana n’Akarere ku mafaranga bagomba kwishyurwa
Abaturage 90 bo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi baravuga ko bambuwe n’Akarere Miliyoni 7 zisaga ku muhanda bakoraga.
Hashize amezi 9 abo baturage bishyuza Akarere ayo mafaranga y’umuhanda wa Bweyeye Nyamaronko ureshya na km 24 batunganyije ariko amaso yaheze mu kirere ni muri urwo rwego basaba ko barenganurwa bagahabwa ibyo bakoreye.

Birikunzira Abraham ni umwe mu baturage bakoze kuri uwo muhanda avuga ko bamurimo ibihumbi mirongo itandatu ngo yari kubikemuza ibibazo mu rugo rwe ariko kugeza ubu imyenda ngo imumereye nabi kandi Akarere kamufitiye ayo yagombaga kwifashisha ayikuramo
Akomeza avuga ko babuze uko bishyura ubwisungane mu kwivuza kubera ko ariko bari bateze gukura umusanzu yagize ati” Twakoreshejwe n’Akarere ka Rusizi dutunganya imihanda yangiritse ariko amezi abaye icyenda nta kintu baraduha kugeza n’iyi saha nta Mitiweri dufite”.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu murenge wa Bweyeye Ruvumera Joseph wari ashinzwe gukurikirana abo baturage avuga ko abo baturage batangiye akazi mu kwezi kwa 4 bageze mu kwa 7 bahagarikwa n’Akarere kugira ngo banonosorwe amakontaro yabo kugira ngo bahembwe
Yagize ati “ Batangiye mu kwezi kwa 4 bageze mu kwa 7 tubona ibaruwa idusaba ko baba bahagaze mu gihe gito bakiri gukurikirana kontaro zabo kugira ngo barebe uko babahemba ubuyobozi bw’Akarere bwatwijeje ko buzabahemba muri uku kwezi kwa 11”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushizwe ubukungu Kankindi Leoncie avuga ko bakoresheje abo baturage koko akaba abizeza ko mu gihe gito bazishyurwa gusa Kankindi ntiyemeranya n’abo baturage ku mafaranga agera kuri Miliyoni 7 n’ibihumbi 640 bavuga ko ari yo Akarere kababereyemo umwenda kuko ngo ari menshi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NDASHIMIRA ABAYOBOZI BADUSUYE BAKOMEREZE AHO BAZAGARUKE ASATE SANA