Ntibizongere ukundi igomba kubimburirwa no kutibagirwa –Lt. Gen. Dallaire
Lt. Gen. Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, aratangaza ko “Never again” (ntibizongere) igomba kubimburirwa na “Never Forget” (Ntituzigere twibagirwa).
Ibi Lt. Gen. Dallaire yabitangaje ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2015.

Yavuze ko bidakwiye ko urupfu rw’ibihumbi n’ibihumbi by’ababyeyi n’abana bishwe mu gihe cya Jenoside amahanga abirebera rwibagirana.
Lt. Gen. Dallaire yanatangaje ko, n’ubwo amahanga yatereranye u Rwanda akanga gutabara kandi yarabagaragarije kenshi ko ibiri kubera mu Rwanda ari Jenoside ariko bakanga kumwongerera ingabo zo kumufasha kubihagarika, bikwiye ko abantu bahora bibuka kugira ngo banafate umwanzuro w’uko bitazongera ukundi.



Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashima umuyobozi, wacu paul kagame wafashe iyambere muguhagarika jenoside, afatanyije na RDF,bagahagarika jenoside, bityo natwe tugomba kwiha ingamba tuvugango: jenoside yakorewe abatutsi nti zongere kuba mu Rwanda rwacu.
Daillaire ihangane, gusa amahanga yaradutereranye ariko ntitwapfiriye gushira,kdi abayihagaritse barahari ntaho tuzajya mwe mwagiye muduhora Ku mutima kdi ntimuteze kuzahava twizeye ko mwasanze Enock mw’ijuru abasigaye tuzabarinda mpaka mushibutse ndabazirikana mwebwe Mfubyi namwe babyeyi mwihangane kdi muzabaho mujye mugira ubutwari ikivi cy’abagiye muzacyusa.