Ntibavuga rumwe ku mikorere ya "Speed Governor"

Abafite imodoka zitwara abagenzi zashyizwemo utwuma tugabanya umuvuduko "Speed Governor" bavuga ko tuzangiza mu gihe RURA ivuga ko ari urwitwazo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyari cyasabye ko imodaka zitwara abagenzi zaba zarangije gushyiramo utu twuma bitarenze taliki 15 Ukuboza 2015, none na nke twagiyemo ngo turazangiza nk’uko ba nyirazo babitangaza.

Aka kuma k'ubururu ni ko gashyirwa ku modoka ikagendera ku muvuduko runaka ntarengwa
Aka kuma k’ubururu ni ko gashyirwa ku modoka ikagendera ku muvuduko runaka ntarengwa

Avuga ku byangirika ku modoka, ushinzwe ibikorwa mu kigo gitwara abagenzi cya Horizon Express, Habimana Bernard agira ati"Kutarenza kilometero 60 ku isaha bituma uko moteri izenguruka bihinduka cyane bikayisaba ingufu nyinshi ari byo biyangiza bityo ntirambe".

Akomeza avuga ko bari bandikiye ababishinzwe ngo nibura bafatire kuri kilometero 80 ku isaha ariko ngo ubusabe bwabo ntibwemerwa, gusa na we ngo yemera ko umuvuduko muke urinda ubukana bw’impanuka.

Abagenzi nabo bakiriye izi mpinduka mu buryo butandukanye, umwe ati" Simbyakiriye neza kuko nk’ubu nkererewe aho najyaga, ikindi bishobora guteza ikibazo mu migendere y’ibinyabiziga cyane mu gihe cyo kunyuranaho kuko ziba zigenda gahoro".

Katabarwa Emmanuel avuga ko abarwanya umuvuduko wa Km 60 ku isaha ari urwitwazo
Katabarwa Emmanuel avuga ko abarwanya umuvuduko wa Km 60 ku isaha ari urwitwazo

Gatari John wavaga i Muhanga yerekeza i Kigali we ati"Njye ndabona ari byiza kuko ngenda mu muhanda ntuje n’ubwo byongera igihe cy’urugendo ariko nibura bigabanya impanuka".

Uyu mushoferi utwara imodoka irimo Speed Governor avuga ko abona nta cyo bitwaye kugenda buhoro mu muhanda kuko bitanga umutekano gusa imodoka ngo hari icyo yangirikaho bitewe n’uko agendera muri "vitesi" nini ahantu henshi.

Umukozi muri RURA ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Katabarwa Emmanuel, ntiyemeranya n’abarwanya umuvuduko wa 60 ku isaha.

Bamwe mu bagenzi bavuga ko umuvuduko muke utanga umutuzo mu muhanda
Bamwe mu bagenzi bavuga ko umuvuduko muke utanga umutuzo mu muhanda

Ati"Ibi ni urwitwazo ku bashaka kwirukanka, ntawe uyobewe icyiza cyo kugenda buke mu muhanda, gusa niba hari ikibazo uyu muvuduko utera ku binyabiziga, babigaragaza bikigwaho".

Agira inama abagenzi kumenya gahunda z’ingendo zabo, bagahaguruka ku gihe kugira ngo batazajya bakererwa.

Itegeko rivuga ko imodoka zitwara abagenzi zose zigomba kuba zashyizwemo utu twuma bitarenze taliki 26/2/2016, bitaba ibyo zigahagarikwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibashyire kuri 80km/km at least naho 60km/h nukwangiza imodoka rwose. Tour ya moteri kuri ziriya modoka za coaster nibura yagombye kuba hejuru ya 60/km pe

koko yanditse ku itariki ya: 22-12-2015  →  Musubize

Nibashyirekumuvuduko was 80km kuko niho hagatinahagati kumodoka ifite ububasha bwokugenda slide 160cy 180 kwisaha

alias yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka