Ntibavuga rumwe ku ihagarikwa ry’ubucukuzi bw’umucanga

Mu gihe abaturage batangaza ko mu bucukuzi bw’umucanga bakuramo amafaranga, ubuyobozi bw’umurenge bwo bubabuza kubukora kuko ngo bukorwa mu kajagari bukangiza ibidukikije.

Mu Murenge wa Musambira w’Akarere ka Kamonyi hacukurwa umucanga mu masambu y’abaturage no mu Mugezi wa Kayumbu wisuka mu wa Mukunguri.

Abaturage bazi ko kwinura umucanga mu mazi ari ukurwanya isuri.
Abaturage bazi ko kwinura umucanga mu mazi ari ukurwanya isuri.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano ntizihwema gukora umukwabo wo guhagarika abacukura umucanga n’abawinura muri Kayumbu kuko bubashinja kubikora mu kajagari bikangiza ibidukikije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’uyu murenge, Mwitiyeho Gratien, agira ati “Iyo urebye hirya no hino mu gishanga cya Kayumbu cyamaze kwangirika kuko kimaze gucikamo inkangu ku nkengero z’umugezi.

Ibirombe mu mirima y’abaturage na byo biteza isuri bikangiza ubutaka; ku buryo mu gihe kizaza ubutaka bwaba bwadushizeho”.

Cyakora abaturage bo bakavuga ko batazi amabwiriza agenga gucukura imicanga kuko na ba rwiyemezamirimo bawubagurira nta kibazo bagira mu kuwutwara.

Ngo abashoramari babagurira umucanga uri mu murima ku mafaranga make, ubundi uko bapakiye imodoka bagasorera Leta.

Umusaza utuye ahitwa ku Kivumu ati «Twari tuzi ko abo baza kuwucukura ari bo basora bakaka n’ibyangombwa. Iyo menya ko iryo tegeko ririho ntabwo mba naramwemereye ngo ancukurire mu isambu rwose”.

Abinura umucanga mu mazi bo, bavuga ko iyo imvura iguye umucanga uba mwinshi mu mazi, bakaba bibwiraga ko kuwinura ariko kurengera ibidukikije kuko bituma amazi agenda.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musambira bwemeza ko umucanga ari kimwe mu bigize ubukungu bw’umurenge ndetse n’ubw’akarere muri rusange. Mwitiyeho asaba abawucukura kwibumbira mu makoperative kuko ariho ubucukuzi bwakorwa neza.

Ati «Baramutse banyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko ibyangombwa babibona. Dore nk’ubu i Musambira nta koperative n’imwe ihari icukura umucanga.»

Ubucukuzi bw’imicanga, ubw’amabuye yo kubaka n’ubw’amabuye y’agaciro ni imwe mu mirimo itunze abenshi mu baturage b’Akarere ka Kamonyi, kuko usanga mu masambu ya bamwe no mu migezi itandukanye havamo umucanga n’amabuye kandi bigaha akazi abantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka