Ntibashidikanya ku byiza by’umudugudu kubera urugero rwa “Peyizana”

Abatuye ku buryo bwa Peyizana (Paysanat) mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, bavuga kwegerana byabahaye umutekano n’iterambere.

Mu gihe mu gihugu hose bashishikariza abantu gutura ku mudugudu, abatuye uyu murenge ntibashidikanya ku byiza byo gutura ku mudugudu, kubera iterambere bagezeho nyuma yo gutuzwa muri Peyizana.

Gutura Peyizana byabakundishije umudugudu.
Gutura Peyizana byabakundishije umudugudu.

Gahunda ya Peyizana yatangiye mu 1963, hacibwa imihanda ku misozi, abaturage bagatuzwa haruguru y’umuhanda, naho munsi yawo hagahingwa imyaka ihereye ku biti 300 bya Kawa.

Mukandori Venantie w’imyaka 72 utuye mu kagari ka Nteko, umudugudu wa Kona, avuga ko mbere ya Peyizana, abantu bari batuye intatane hagati y’inzu za bo hari amashyamba, bigatuma babura umutekano wa bo n’uw’amatungo.

Avuga ko kwegerana byatsuye umubano hagati y’abaturanyi, bituma buri wese amenya amakuru y’undi.

Havugimana yifuza ko ku mudugudu hakimurirwa abakiri bato gusa.
Havugimana yifuza ko ku mudugudu hakimurirwa abakiri bato gusa.

Ati “Igikomye utabaza umuntu akagutabara, waba ufite umurwayi urembye, ukiyambaza umuturanyi akagufasha kumujyana kwa muganga.”

Abaturage kandi bahamya ko peyizana yazanye ubukungu. Umusaza Havugimana, w’imyaka 65, ati “Ingo nyinshi zatunze amaradiyo kubera amafaranga ya Kawa. Ubundi ku isizeni (isarura rya kawa), abantu baguraga amagare yo kugendaho.”

Nkurunziza Jean De Dieu, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina, ahamya ko gahunda ya peyizana yoroheje imiturire. Ngo izo mbogamizi abaturage bagaragaza zishingiye ku kuba amasite y’umudugudu ari 13, mu midugudu 23 igize umurenge.

Ati “Igisigaye gikomeye ni ukubwira umuturage kwimuka hahandi yari atuye kandi yishimiye. Bisaba kumusobanurira ko ahagenewe umudugudu hazagezwa ibikorwa remezo, ariko nyine ikindi kigora ni ukubona bwa bushobozi bwo kongera kubaka.”

Gahunda yo gutura ku mudugudu muri Mugina igeze kuri 75,2%. Ikibanza cyo ku mudugudu kigura ibihumbi 300Frw, ingurane yemewe n’iy’isambu iteyemo ishyamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka