Ntibandikisha abana batinya kubazwa abo babyaranye

Bamwe mu babyariye iwabo batuye mu Karere ka Kamonyi, ntibitabira kwandikisha abana kuko babazwa abo bababyaranye kandi hari abatabemera.

Imibare igaragazwa n’ikigo CEFAPEK gikorana n’abakobwa babyariye iwabo baturuka mu mirenge ya Runda, Rukoma, Nyamiyaga, Gacurabwenge na Rugarika, igaragaza ko mu bakobwa 393 bakorana n’iki kigo abagera kuri 231 bafite abana batanditse mu bitabo by’irangamimerere.

Abagore babyariye iwabo bahura n'imbogamizi mu kwandikisha abana.
Abagore babyariye iwabo bahura n’imbogamizi mu kwandikisha abana.

Mu mpamvu aba babyeyi bavuga ko zababujije kwandikisha abana ba bo, harimo kuba ubuyobozi bw’umurenge bubatuma abo bababyaranye no kubaca amande yo gutinda kwandikisha, bagahitamo kubyihorera.

Mukantaga Immaculee, wo mu murenge wa Nyamiyaga, afite impanga zimaze kugira imyaka 13 ariko ntarazandikisha.

Avuga ko yazibyaranye n’umugabo wo mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo, none ngo yagiye ku murenge wa Nyamiyaga kwandikisha abana bamutuma se, bamuca n’amande ya 4000 frw.

Agira ati “Nageze ku murenge bantuma papa w’abana, ndamubura. Nibemera ko ntanga ayo mande y’ibihumbi bine gusa nzayajyana bamunyandikeho.”

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage abizeza ubuvugizi bagakurirwaho amande.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abizeza ubuvugizi bagakurirwaho amande.

Amabwire n’inzitizi mu buyobozi ni bimwe mu bituma aba babyeyi batitabira kwandikisha abana babo, nk’uko Mukaneza Florence nawe ufite umwana ugejeje imyaka ibiri atanditswe abitangaza.

Ati “Bambwiye ko ugerayo bakakubaza impamvu uje wenyine utazanye na se. Ubwo nahisemo kubyihorera.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwera Marie Alice, atangaza ko kutandikisha umwana ari ukumwima uburenganzira.

Avuga ko iki kibazo kigaragara cyane ku bakobwa babyariye iwaba batinya kwandikisha abana kubera ipfunwe, bigakubitiraho n’inzitizi basanga mu buyobozi bamwe muri bo kwandikisha bakabyihorera.

Ati “Ubu twatangiye kubakorera ubuvugizi mu mirenge kugira ngo babandikeho abo bana kandi babagire inama. Ndetse n’icyo kibazo cy’amande bagikurirweho kuko bagize ibibazo byihariye. ”

Abakobwa babyarira iwabo bakunze guhura n’ibibazo byo guhabwa akato n’imiryango yabo. Bamwe muri bo kubyara bituma bacikiriza amashuri n’indi mishinga baba baratangiye.

Ikigo CEFAPEK kibafasha kwiyakira no kubyutsa impano za bo kugira ngo bubake ejo hazaza heza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntibikwiriye ko umubyeyi w’umwana yagira icyo acibw mugihe yandikisha umwana yaba yarakerewe cg yarabikoreye ku gihe,kuko byose biterwa n’impamvu runaka ntamuntu kandi wanga umwana yabyaye ashobora guhura n’ibibazo cyangwa imbogamizi runaka harimo n’ikibao cy’imyumvire cg kudahabwa amakuru uko bikwiriye.

GATO yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka