Ntarama: Arashakishwa nyuma yo guta imodoka yari atwaye yikoreye ibiti by’imishikiri

Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera hafungiye imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite nomero iyiranga ya RAB265 P nyuma yo gufatwa na Polisi y’igihugu ipakiye ibiti by’imishimiri bizwi ku izina rya kabaruka.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera butangaza ko iyi modoka yafatiwe mu Kagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera mu masaha ya ninjoro yo kuwa 9/11/2014 yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Ngo abari muri iyi modoka bahise batoroka bariruka n’ubu bakaba bagishakwishwa ngo hamenyekane irengero ryabo.

Imodoka yafashwe ifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.
Imodoka yafashwe ifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.

IP Kayigi Emmanuel, umuvugizi wa Polisi w’agateganyo mu Ntara y’Iburasirazuba, aranenga abantu bitwikira ijoro bakangiza ibidukikije batema ibiti by’umushikiri bibwira ko bagiye kubikuramo amafaranga.

Agira ati “Polisi y’igihugu irihanangiriza bikomeye abantu batema ibiti by’umushikiri kuko ari icyaha cyo kwangiza ibidukikije gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, nta na rimwe polisi izihanganira bene aba bagizi ba nabi”.

Akomeza agira ati “Twese dusobanukiwe neza ko ibiti bidufasha kubona umwuka mwiza duhumeka n’akandi kamaro bitugirira. Iyo byangijwe bituma tugerwaho n’ingaruka mbi nyinshi.”

IP Kayigi asaba buri munyarwanda gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya abantu abo aribo bose bari muri bene ubu bucuruzi, binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe kugira ngo abakekwaho ibi byaha batabwe muri yombi maze babihanirwe.

Ibiti by’umushikiri bikunze kuba mu karere ka Bugesera kuko biba ahantu hashyuha.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka