Ntarama: Arashakisha ababyeyi be nyuma yo guteshwa uwari umutwaye i Kigali

Umwana witwa Niyonemera Pélagie w’imyaka 14 y’amavuko arashakisha ababyeyi be nyuma yo guteshwa umuntu ngo wari umujyanye mu Mujyi wa Kigali kumushakira akazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Mukantwari Bertilde avuga ko uwo mwana yabonywe mu Murenge wa Ntarama ku wa 17/02/2015, avuga ko umuntu wari umujyanye mu Mujyi wa Kigali kumushakira akazi amutaye kandi akaba atazi izina rye ndetse ntanamenye aho aciye.

Agira ati “Gusa aratubwira ko yigaga ku ishuri ribanza ryitwa Marishe ndetse ngo bakaba basengeraga ku rusengero rw’abaporoso rwa Mukoma”.

Niyonemera Pelagie ku biro by'Umurenge wa Ntarama nyuma yo gutoragurwa.
Niyonemera Pelagie ku biro by’Umurenge wa Ntarama nyuma yo gutoragurwa.

Uwo mwana Niyonemera avuga ko yibuka ko "Gitifu (umukuru) w’Umudugudu" bamwita Rukundo naho uw’akagari akitwa Mutoni gusa ngo ntiyibuka andi amazina yabo.

Uyu mwana agira ati “Tumaze icyumweru tuvuye iwacu, Papa yitwa Nikwirema Tharcisse naho Mama akitwa Bihoyiki Vincentie, numvaga bavuga ko dutuye Kinazi mu Ruhango ariko sinibuka umudugudu, akagari n’umurenge”.

Mukantwari Bertilde arasaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, abasaba kurushaho gucungira hafi abaganira na bo kuko hari ababa bashaka kubatorokesha ishuri babajyana mu mirimo mu mijyi kandi bagakwiye gukomeza amashuri yabo.

Ngo ubuyobozi bugiye kuvugana hagati yabo maze barebe uburyo uwo mwana yongera gusubizwa iwabo. Mu gihe atarabona ababyeyi be ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarama akaba aribwo burimo kumwitaho.

Iki kibazo kije mu gihe u Rwanda muri iyi minsi rwahagurukiye ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu bivugwa ko rigenda rifata indi intera muri iki gihe.

Gucuruza abantu ngo bikaba bikorwa mu buryo butandukanye harimo no gushuka abana ko bagiye kubashakira akazi.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru ntiyuzuye. None se yamutaye ate? ni abamumutesheje se? Ko mutavuga uko byagenze?

hg yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka