Ntabwo twifuza kurangwa n’amateka y’ibibi - Kagame
Mu masengesho yo gushimira Imana ku byagezweho mu mwaka ushize wa 2014 ndetse no kuyiragiza gahunda z’uyu mwaka wa 2015, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bose gushingira ku mbaraga bakoresheje kugira ngo bibahe kugira umwaka mushya mwiza.
Mu byo abayobozi bashimiye Imana byagezweho mu mwaka ushize, hari ukuba Ingabo z’Igihugu zaroherejwe kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santre Afurika n’ahandi zisanzwe zijya, kuba u Rwanda ngo rushoje neza manda y’imyaka ibiri mu kanama k’Umutekano k’Umuryango w’abibumbye, ndetse n’iterambere ryagezweho mu byiciro binyuranye by’ubuzima bw’Igihugu.

Muri aya masengesho yiswe ‘Prayer Breakfast’ yabaye kuri iki cyumweru tariki 11/01/2014, umukuru w’igihugu yanenze abo afata nk’abamaze kwibagirwa ibihe bigoye banyuzemo, ku buryo ngo batagiharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda; ndetse akaba yasabye abantu gushingira ibyo bakora ku nyigisho ziri muri Bibiliya.
Yagize ati: “Ntabwo twifuza kurangwa n’amateka y’ibibi, nta kuntu tutabona umwanya wo kubizirikana no gutekereza ku byaturanze mu rugendo rwo kuva mu mateka mabi, kugira ngo biduhe ishusho y’uruhare twabigizemo; gushimira [Imana] tubihe agaciro. Ariko se tuzirikana bingana iki ibikorwa bitwandikira amateka meza!”

Ibi Perezida Kagame yabivuze agaragaza ko hari abantu banyuze mu bihe bigoye ariko nyuma ya 1994 (nko mu myaka itandatu cyangwa irindwi ishize kugeza ubu) ngo bamaze kubyibagirwa no “kurengwa, kandi umurengwe urica; intugu zasumbye ijosi, ibyo gushimira byabaye ibyabo gusa ntibyaba iby’abandi”.
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bose bashinzwe guhuza imyemerere na politiki; akaba abaza ati: “Niba ibintu ari byiza mu rwego rwo kwemera (morale), kuki bitaba byiza mu rwego rwa politiki; cyangwa iyo ari byiza mu rwego rwa politiki, kuki bitaba byiza mu myemerere?”.

Yavuze ko ikibazo ari uko abantu badashyira inyigisho za Bibiliya mu bikorwa; ko umuntu uri mu itorero aba ari intore cyangwa ingabo, kandi ingabo ikaba igenewe guhangana; ngo igomba kubikora iharanira ukuri kandi idasigana, itanatinya.
“Inyigisho, imigani, ibimenyetso, ingero z’uburyo abantu babayeho, ibyiza n’ibibibi, ingaruka zabyo; byose biboneka muri Bibiliya; igisigaye ni uko tubigira inyigisho iduhindura uko dutekereza n’uko dukora; gushimira uyu munsi bitubere urwibutso rw’inshingano dufitiye abo tuyobora, kandi hari ibyoroshya ibikomeye tugomba kunyuramo ”, Perezida Kagame.

Umukuru w’igihugu yahumurije abantu, abasaba kwizera Imana kugira ngo bibaviremo kunesha, akavuga ko Abanyarwanda atari bo bonyine bafite ibibazo, ahubwo ngo hari n’ababakubye inshuro zirenga 10 mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Prayer Breakfast ni amasengesho yo gushima no kuragiza Imana igihugu aba buri ntangiriro z’umwaka, akaba yitabirwa n’Umukuru w’Igihugu. Ategurwa n’abayobozi b’Igihugu n’amatorero bagize ihuriro ryitwa “Rwanda Leaders Fellowship” bayobowe na Pastor Antoine Rutayisire, bakaba bari bahuriye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Yesu ni we nishimiye, yambereye ubuhungiro, ntacyankuramo amahoro”.


Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Abanyarwanda dufite byinshi dushimira imana,umukuru w’igihugu wubaha imana,umutekano utajegajega,ubuyobozi bubereye abaturage,ibyo bintu bitatu mbibonamo umugisha ukomeye twahawe n’imana tukaba dukwiye kuyishimira ndetse tugaharanira kubirinda
Ndabaramutsa cyane,
Iyi nkuru ni iy’igiciro. Gushima no kwiragiza Rurema nta kibiruta. Kwibuka, kuzirikana no gushyira mu ngiro inama nziza Umukuru w’ Igihugu adahwama gukangurira Abanyarwanda guhoza kumutima. Ibi bigezweho biba isoko y’ umunezero duharanira. Imana ibidushoboze kandi ikomeze ihabwe icyubahiro gisaga yo yabonye ko bikwiye ko tugira umuyobozi usobanukiwe kandi agasaranganya iyo mpano. Tugire amahoro. Amen
Amateka mabi yaranze igihugu cyacu ntakwiye kutubera inzitizi yo kujya imbere,ahubwo mbona akwiye kutubera nk’imbarutso yo guharanira kuyahindura duharanira kujya heza no gukora ibyiza bikosora ibibi byaranze abanyarwanda mu mateka. kandi kubigeraho twamaze kubona ko bishoboka nta kabuza
Nange sinabura kunenga bamwe mu banyarwanda birengagiza aho twavuye habi bigatuma batandukira intego tugomba kugeraho,umwanya nk’uyu n’aya masengesho bibabere umusemburo wo kwisubiraho no guharanira inyungu rusange aho kwihugiraho.