Ntabwo inkunga duhabwa zatuma twamburwa agaciro kacu - Perezida Kagame

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame aratangaza ko amahanga atera inkunga u Rwanda adakwiye kuzikoresha nk’urwitwazo rwo kurukandamiza, kuko u Rwanda rutazemera kugurana agaciro k’Abanyarwanda nazo.

Perezida Kagame yabivuze asubiza amagambo yavuze na leta y’u Bwongereza nyuma y’itabwa muri yombi rya Lt. Gen. Karenzi Karake, aho iki gihugu cyavuze ko ifatwa ry’uyu muyobozi ridakwiye gutera ikibazo impande zombi kuko gisanzwe giha inkunga u Rwanda.

Perezida Kagame wari witabiriye umuhango wo kurahiza umuminisitiri yafashe umwanya avuga ku kibazo cy'intabwa muri yombi cya Lt. Gen. Karake.
Perezida Kagame wari witabiriye umuhango wo kurahiza umuminisitiri yafashe umwanya avuga ku kibazo cy’intabwa muri yombi cya Lt. Gen. Karake.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi barimo n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari bateraniye mu nteko, ko u Rwanda rutakwihanganira ko igihugu kiyubashye gisagarira ikindi gifata abayobozi bacyo.

Yagize ati “Ntabwo byumvikana! Ni gute umuntu yavuga ngo turi inshuti nziza tubatera inkunga, kandi turabyishimira rwose. Ariko se ni gute utera inkunga iterambere ryanjye warangiza ukanyambura agaciro?

Ni ukuvuga ko umfasha nyamara utankunda!? Agasuzuguro aho kageze ntitwakihanganira.”

Perezida Kagame yabigereranyije no kuvuga ko abatera inkunga u Rwanda barufata nk’aho ntacyo rushoboye, kuko bakora ibyo bishakiye n’igihe babishakiye. Yavuze ko nta butabera abona niba bigeze aho hatabwa muri yombi abahagaritse Jenoside, nyamara abayikoze bidegembya.

Bamwe mu ba Minisitiri bari bitabiriye uyu muhango.
Bamwe mu ba Minisitiri bari bitabiriye uyu muhango.

Umukuru w’igihugu ugereranya Lt. Gen. Karake nk’Impirimbanyi y’amahoro, yavuze ko yazize ukurobanura kwa leta y’u Bwongeleza kuko rwahaye agaciro ka manda za Espanye kuruta kubahiriza amasezerano yo kubahana bwagiranye n’u Rwanda..

Yaburiye Abanyarwanda ko bakwiye kwitega ko gusuzugurwa kwabo n’ibihugu by’i Burayi kutazarangirira vuba, kuko atari ubwa mbere cyangwa ubwa nyuma u Rwanda rusuzugurwa.

Ariko yibukije ibihugu nk’u Bwongeleza ko n’ubwo nta bushobozi mu ntwaro cyangwa ubukungu rufite, hari ibyo Abanyarwanda bifitemo kandi bitazigera bihagarara.

Abayobozi bakuru bari bitabiriye uyu muhango harimo n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Abayobozi bakuru bari bitabiriye uyu muhango harimo n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Muri ibyo yavuze ni umutima wo guhatana n’ubwo baba bagiriwe nabi no kwihanganira ababasuzugura ahubwo bakareba icyabateza imbere.

Perezida Kagame yari mu Nteko ishinga amategeko kuri uyu wa kane tariki 25 Kamena 2015, aho yari mu muhango wo kurahiza Minisitiri mushya w’Uburezi n’Umunyamabanga wa Leta baraye bahawe imirimo mishya.

Amagambo ya Perezida Kagame aje akurikira imyigaragambyo yabaye mu gihugu hose, abaturage bamagana itabwa muri yombi na leta y’u Bwongeleza rya Lt. Gen. Karake ukuriye urwego rw’ubutasi mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

nyamuneka mureke twiheshe agaciro kuko abashaka kukatwambura bo bahari kandi benshi bazabure aho bahera

nzeyimana yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

Agasuzugurokabo karakabije. Mugabe yarakigobotoye, Abanyarwanda twarakigobotoye, Intagondwa z’Abasilamu zarakigobotoye. Yenda n’abandi banyafurika bazakigobotora buhoro buhoro.

Kwibuka yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka