Ntabwo Abanyarwanda baremewe kuba abakene - Perezida Kagame

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bataremewe kuba abakene kuko nta cyiza babusanzemo ahubwo bakwiye gukora ngo babuvemo byaba ngombwa bigakorwa kungufu.

Aya ni amagambo umukuru w’igihugu yabwiye abatuye mu karere ka Musanze, mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 11 abana b’ingagi 24, wabereye mu murenge wa Kinigi, kuwa 05/Nzeri/2015.

Pereida Kagame yababwiye ko atakwirirwa abasobanurira ijambo ubucyene icyo ari cyo kuko babuzi neza nk’abantu baburimo anabasobanurira ko ingufu avuga zigomba gukoreshwa ari imbaraga n’ubushake bya buri Munyarwanda wese.

Perezida aha Abanyamusanze n'Abanyarwanda bose impanuro ku munsi wo kwita izina
Perezida aha Abanyamusanze n’Abanyarwanda bose impanuro ku munsi wo kwita izina

Agira ati “ku ngufu icyo mvuga, ni imbaraga n’ubushake tugomba gukoresha kugira ngo tuve mu bucyene. Ubishaka azaze abutware ntabwo dushaka. Turahera rero ku mutungo dufite wo gushyigikira ibijyanye n’ubukerarugendo, ari muri parike y’ibirunga ari n’izindi parike ndetse n’ibindi byose bishobora gukurura abasura igihugu cyacu batuzanira ibivamo bwa bukungu twifuza.”

Umukuru w’igihugu yanabwiye abanyamusanze n’Abanyarwanda muri rusange ko iby’ibanze kugira ngo bave mu bukene bimaze kugerwaho.

Perezida asuhuzanya n'umuyobozi w'intara y'Amajyaruguru
Perezida asuhuzanya n’umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru

Ati “icyo nagira ngo mbabwire banyamusanze kandi mbwira n’abandi mu gihugu hose, iby’ibanze byangombwa kugirango tuve muri buriya bukene bimaze kugerwaho. Icyambere ni imyumvire, icya kabiri ni umutekano, icya gatatu ni ubushake, icya kane ni ugukora kandi banyamusanze murazwi ko muri abakozi”

Abaturiye parike y’ibirunga basanga kuba baturanye na yo barasezeye ubukene kuko umusaruro w’ubukerarugendo bawubonaho, bakanagira amahirwe yo kubona imvura kurusha ahandi ituma babona umusaruro.

Perezida asuhuza abanyamusanze n'abandi bari bitabiriye ibirori; bamwakiranye ubwuzu n'ibyishimo byinshi
Perezida asuhuza abanyamusanze n’abandi bari bitabiriye ibirori; bamwakiranye ubwuzu n’ibyishimo byinshi

Ndungutse Francois wo murenge wa Kinigi, akaba aturiye iyi parike ati “ubukene bwambere twavuyemo navuga, ni uko dufite amahirwe kuba twarabonye parike y’ibirunga kuko umusaruro w’ubukerarugendo tuwubonaho. Duhinga ibirayi hano mu Kinigi kandi dufite n’amahirwe yo kubona imvura iva kuri parike yacu, nkumva rero twebwe ubukene twarabusezeye kuko dufite umutungo kamere.”

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 7 )

Ese ubundi koko ubukene hari uwaburazwe??Perezida Kagame rwose agusha ku ntego. Abanyarwanda dukwiye kujya dufata izi mpanuro z’umukuru w’igihugu nk’ikimenyetso cy’ibyo twakagombye kuba duharanira, ubundi igihugu cyacu kikarandura ubwo bukene burundu. Ni mucyo rero tumufashe muri izo ngufu afite zo kuburwanya!

Karambizi yanditse ku itariki ya: 8-09-2015  →  Musubize

Ubukene tugomba kubutsinda

karinamaryo yanditse ku itariki ya: 8-09-2015  →  Musubize

Uri umubyeyi mwiza kabisa, amagambo y’umubyeyi mwiza asubizamo imbaraga abana, ntago abanyarwanda bakumva ibyo bifurizwa ngo babe abanebwe, Ntago abanyarwanda bemerewe kuba abanebwe bisobanuye rwose no kutaba abakene, Thanks Mzee wacu.

Kalibata yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Urakagira Imana,ntago twaremewe kuba abakene.
Ingagi nizibungabungwe zinjiza amadovize.

Kameya yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Aya namahirwe menshi kubanyamusanze, nasabaga abanyamusanze kubungabunga umutekano wizingagi byakarusho kuko twese tumaze gusobanukirwa neza akamaro kizingagi, bityo uko zifashwe neza ninako umusaruro uzivamo wiyongera

Benon Musiime yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

All thanks goes to our prezident his exellency Paul Kagme, Dashimira nyakubahwa prezida wacu kubw’ijambo ryiza yagejeje kuba nyamusanze na banyarwanda muri rusange, ijambo ryiza cyane ryo kubatera courage mubyo bakora, nange nti ntabukene dukeneye nka banyarwanda ubushaka aze abujyane.

Alex Karenzi yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Bravo ku ngagi zacu zitwinjiriza amadovize.

Alex Karenzi yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka