Nta terambere ry’ igihugu ryagerwaho ridahereye mu muryango.
Ku bufatanye na Ministeri y’ iterambere ry’ umuryango, Umugi wa Kigali kuri uyu wa kane, mu cyumba cy’ inama cya Lemigo wahakoreye inama nyungurana bitekerezo ku kuzamura umuryango mu rwego rw’ ibikorwa by’ukwezi kwahariwe iterambere ry’ umuryango.
Mu ijambo ry’ uwari uhagarariye MIGEPROF, Alfred KAREKEZI, yagarutse cyane ku mpamvu z’ ibi biganiro, aho yavuzeko Minisiteri yagendeye ku bibazo bigaragara mu muryango harimo intonganya za hato na hato bigira ingaruka mbi ku muryango wose muri rusange.
Karekezi kandi yavuze ko atari iki kibazo cyatumye habaho uku kwezi gusa ko ahubwo nanone Minisiteri yasanze nta biganiro bikiba mu muryango aho usanga uburere bw’ abana bwarahariwe abakozi bo mu ngo n’ abarimu ku mashuri gusa, aho abo bana badahawe uburere n’ abakozi ugasanga mu gihe bakaganiriye n’ ababyeyi bari kuri televiziyo bagatangira kwadukana imico umubyeyi atabona aho agarurira.
umuyobozi mukuru w’ itorero ry’ igihugu Rucagu Boniface, yavuzeko uburere bwa mbere mu muryango umwana yabuhabwaga n’ ababyeyi aho umwana yakuraga azi za kirazira mu muryango, ati ariko ubu umuco uragenda ucika kuko ababyeyi batakiganiriza abana ngo bababwire uko umunyarwanda yihesha agaciro, ngo babigishe ko abanyarwanda bose bava inda imwe ko bose ari abana ba Kanyarwanda.
Ibi kandi byagarutsweho n’ umuyobozi wa Women Foundation Ministries, Pastor Mignone Kabera, wagaragaje icyo bibiliya ivuga ku muryango yavuze ko muri Bibiliya hari imirongo myinshi ikangurira umwana kubaha amategeko ya se no kumvira impanuro za nyina ati « ibi bigaragaza ibiganiro mu muryango ; nta kuntu umubyeyi yatanga amategeko cyangwa impanuro ataboneye umwana umwanya wo kumuganiriza ».
Abatanze ibiganiro bose bahurije ko abanyarwanda bakwiriye kugaruka ku gicaniro bagatanga ubuzima mu bana, kugira ngo tubarerane ikizere cy’ ejo hazaza kugira ngo nabo bazatange ubuzima kubo bazabyara, umuco ugasagamba.
Uku kwezi kwahariwe umuryango, kwatangiye ku wa 24 nzeri ku kazarangira kuwa 29 ukwakira insanga matsiko y’ uyu mwaka igira iti « Duhe umuryango agaciro tuwuteze imbere ». Iyi yari inama yo ku rwego rw’ umugi wa Kigali nk’ uko n’ahandi mu bice byo hirya no hino by’ igihugu inama nk’ izi zagiye zitegurwa mu guteza imbere umuryango kuko iterambere ry’ igihugu rigomba gutangirira mu muryango.
Ingabire Egidie Bibio
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|